Kwamamaza

MU MAHANGA

Boko Haram yarekuye bamwe mu bakobwa yashimuse i Chibok

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Boko Haram yarekuye bamwe mu bakobwa yashimuse i Chibok

Leta ya Nigeria yatangaje ko umutwe wa Boko Haram warekuye abakobwa 21 mu barenga 270 yashimuse ku ishuri rya Chibok mu mwaka wa 2014.

Garba Shehu, Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Nigeria yavuze ko iryo rekurwa ari umusaruro w’ibiganiro hagati ya Boko Haram n’inzego zitandukanye.

BBC yatangaje ko abakobwa barekuwe ubu bari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano.

Shehu yavuze ko kugirango abo bakobwa barekurwe byagizwemo uruhare na Loni, Umuryango wa Croix Rouge n’u Busuwisi.

Ishimutwa ry’abo bakobwa ryatumye abantu batandukanye ku isi babyamagana, basaba ko hakorwa ibishoboka byose abo bakobwa bakagarurwa.

Muri Gicurasi uyu mwaka, hatangajwe ko umwe muri abo bakobwa yaba yagarujwe.
Nigeria yavuze ko ibiganiro bikomeje ngo n’abandi bakobwa bagaruzwe.

IBITEKEREZO

  • Niyomugabo jans Yanditse:

    Nukuri roni nikore uko ishoboye nabandi bagaruke.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza