Boko Haram yakirije Trump imyiteguro yo guhangana na we

Umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi wa Boko Haram ukorera muri Nigeria watangarije Donald Trump ko udatewe ubwoba no kujya ku ngoma kwe ahubwo ngo kuri aba barwanyi urugamba rwo guhangana na Amerika nibwo rutangiye.

Ubu ni ubutumwa umuyobozi wa Boko Haram Abubakar Shekau yakwirakwije mu majwi akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa YouTube kuri uyu wa mbere tariki 14 Ugushyingo 2016 .

Abubakar Shekau yagize ati: "Ntidutewe ubwoba n’abantu nka Donald Trump ndetse n’ingufu ziturwanya ziturutse mu kwifatanya kw’ibihugu byo ku Isi birwanya bagenzi bacu bo muri Iraq , Syria, Afghanistan n’ahandi hose,

..... turacyari babandi ntituzahinduka, dukomeye ku myemerere yacu kandi ntituzabihagarika. Obama we turarangizanyije, ubu tugiye gutangirana na Trump Kuri twe ni bwo intambara igitangira"

Boko Haram imaze imyaka irindwi ikora ibikorwa by’ubwiyahuzi mu Nigeria aho imaze kwica abantu basaga 20,000 nkuko ibiro ntara makuru by’Abafaransa byabitangaje.

Uyu mutwe umaze iminsi uvuga ko ufatanyije n’umutwe wiyise Leta ya Kisilamu (Islamic State) uvuga ko uharanira gufata igihugu ukagishyira mu maboko yawo.

Boko Haram itangaje ibi nyuma yuko umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika John Kerry aherutse mu ruzinduko muri Nigeria agashimira Leta imbaraga yashyize mu guhashya Boko Haram.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo