Bobi Wine yashyizwe muri Komite y’abadepite igenzura imikorere y’ibiro bya Perezida

Umuhanzi Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine mu muziki yarahiriye imirimo y’ubudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda ajyanwa muri Komite ishinzwe imirimo kugenzura ya Perezida.

Nyuma yo kurahiza abadepite bashya batorewe kujya mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda barimo na Bobi Wine, hahise haba impinduka mu bagize za Komisiyo zikorera mu Nteko ishinga Amategeko maze Bobi Wine ashyirwa muri Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y’ibiro bya Perezida w’igihugu.

Muri Uganda, Komite Bobi Wine yashyizwemo igenzura imirimo ya Perezida, imikorere y’abakozi bo mu biro bya Perezida w’igihugu n’iy’ubuyobozi bw’umurwa mukuru Kampala.

Bobi Wine yahisemo kujya yicara mu ntebe z’abadepite bo mu mashyaka atavuga rumwe n’irya NRM riri ku butegetsi ari na ryo rifitemo imyanya myinshi.

Kuwa 30 Kamena 2017, nibwo byemejwe ko Bobi Wine yatorewe kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda atsinze abakandida bo mu mashyaka atandukanye n’abigenga bari bahataniye umwanya wo guhagararira agace ka Kyadondo East.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo