Blaise Compaore yakuriweho icyaha cy’ubugambanyi bukabije

Blaise Compaore wahoze ayobora Burkina Faso

Blaise Compaore wahoze ayobora Burkina Faso yakuriweho icyaha cy’ubugambanyi bukabije yakoreye Itegeko Nshinga nyuma yo gusanga nta tegeko rihana icyo cyaha mu gitabo cy’amategeko muri icyo gihugu.

Compaore yari yarezwe n’abadepite bagize Inteko Ishinga Ametegeko y’inzibacyuho, bavuga ko muri 2013 yashatse guhindura Itegeko Nshinga ari nabwo abaturage bamuhagurukiraga bamwamagana bikarangira avuyeho mu Ukuboza 2014.

Ibyo abadepite bavugaga ko ari ukugambanira Itegeko Nshinga ari naryo tegeko rikuru mu gihugu.

Jeunafrique kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko urukiko rw’Ikirenga rwasanze icyo cyaha nta tegeko rigihana.

Umushinjacayaha w’urukiko rw’Ikirenga Armand Ouédraogo yavuze ko amategeko bafite iyo ngingo itarimo.

Ati "Iyo dosiye ntizaburanishwa kuko nta mategeko ahari ayihana.Hari ikibazo cy’amategeko, ntabwo yuzuye."

Icyakora Compaore wahungiye muri Cote d’Ivoire, aracyakurikiranyweho ibyaha byo guteza imvururu mu gihugu zanamukuyeho mu mwaka wa 2014 n’urupfu rwa Thomas Sankara yakuyeho yishe mu mwaka wa 1987.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo