Kwamamaza

MU MAHANGA

Bitunguranye Odinga yikuye mu matora yarahanganyemo na Kenyatta

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Bitunguranye Odinga  yikuye mu matora  yarahanganyemo na  Kenyatta

Raila Odinga wari uhanganye na Uhuru Kenyatta mu matora yo kuyobora Kenya yikuye mu matora avuga ko arimo imitegurire mibi igamije kongera kumwiba amajwi agatsindwa.

Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2017 nibwo Odinga uyobora ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ryitwa National Super Alliance (NASA) mu masaha macye ashize nibwo afashe iki cyemezo yivana mu matora yari kuzaba tariki ya 26 Ukwakira.

Aya matora yari ayo gusubiramo kuko aya mbere Kenyatta yari yatsinze Odinga ariko urukiko rw’ikirenga rutegeka ko asubirwamo ngo kuko atari yaciye mu mucyo.

Odinga avuze ko we na mugenzi we bafatanyije Kalonzo Musyoka bafashe iki cyemezo ku neza y’Abanya Kenya ndetse n’Isi muri rusange.

Ati :” nyuma yo kwicara tugasuzuma uruhande rwacu dusanze ku nyungu z’abanya Kenya, Akarere ndetse n’Isi muri rusange twebwe nka NASA tutakomeza guhatana mu matora.”

Odinga yavuze ko NASA yakomeje gusaba amatora anyuze mu mucyo bikurikije amategeko ariko bakaba babona komisiyo y’amatora nta bushake ifite bwo kubikora

Yavuze ko abona iyi komisiyo ishobora kuzongera gukora amakosa nk’ayo yakoze na mbere kuko ngo impinduka yasabye zitari gushyirwa mu bikorwa.

Odinga yashinje Perezida Uhutu Kenyatta n’ishyaka rye Jubilee Party gukomeza gutegura amatora mu buryo bufifitse bagamije gukora icyo yise kugura intsinzi.

Yavuze ko Jubilee yiyemeje gutsinda amatora yonyine kabone nubwo byaba bidaciye mu mucyo ndetse anamushinja kumutwarira abayoboke akoresheje amafaranga nk’uko ibinyamakuru byo muri Kenya byabyanditse.

Iri subirwamo ry’amatora ryari riteganyijwe kuwa 26 Ukwakira 2017 akaba yari kuzitabirwa na Raila Odinga na Uhuru Kenyatta , uruhande rwa Odinga ruramutse rutisubiyeho Kenyatta yasigara mu matora wenyine nta we bahanganye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza