Kwamamaza

MU MAHANGA

Bill Clinton yagize icyo avuga ku mugore we Hillary wiyamamariza kuyobora USA

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Bill Clinton yagize icyo avuga ku mugore we Hillary wiyamamariza kuyobora USA

Bill Clinton yemeje ko umugore we ari we mukandida ukwiye kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika

Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika akaba n’umugabo wa Hillary Clinton wiyamamariza kuyobora iki gihugu, yafashe umwanya abwira ihuriro ry’ishyaka ry’aba Democrates ko Hillary ari we ukwiye kuba umuyobozi nyawe wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kuri wa 26 Nyakanga, ni bwo ihuriro ry’ishyaka ry’aba Democrates ryemezaga bidasubirwaho Hillary Clinton nk’umukandida uzahagararira ishyaka rye mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ateganyijwe tariki 8 Ugushyingo 2016.

Nyuma yuko Hillary amaze kwemezwa bidasubirwaho nk’umukandida w’aba Democrates, umugabo we Bill Clinton yafashe umwanya avuga ko umugore we ari we ukwiye kuyobora neza Leta zunze ubumwe za Amerika kuko ngo ari umuntu ukunda ubutabera muri we bityo ngo amubona nk’umusemburo w’impinduka mu miyoborere ye.

Mu butumwa bwe Bill Clinton yagize ati: "Hillary ni we mukandida rukumbi ushobora kuzamura amahirwe dufite akagabanya ibibazo duhura na byo, kandi ni we muntu ushobora kuba umusemburo w’impinduka nabonye kuva mbayeho"

Bill Clinton yakomeje avuga ko umugore we ari umuntu urangwa n’ubutabera no guharanira kurengera abatagira kivurira aho yavuze uburyo yagiye aburanira abakene mu manza igihe babaga barenganyijwe ndetse n’uburyo yagiye arwanya ivangura muri Leta ya Alabama mu myaka ya 1970.

Bill Clinton w’imyaka 69 yayoboye Leta zunze ubumwe za Amerika kuva 1993 kugera 2001.

Hillary Clinton yanditse amateka yo kuba umugore uhagararira ishyaka rikomeye nk’irya’aba Democrates muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ikintu kitigeze gikorwa n’umugore uwo ari we wese mu myaka 240 ishize.

IBITEKEREZO

  • Ishimwe Eric Kabosi Yanditse:

    birakwiyeko USA iyoborwa numugore ahari ibibazo byagabanuka murakoze.

  • mukecuru Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hanonanjye ndifuza ko hillary yatsinda amatora maze akarengera imbabare zose

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza