Kwamamaza

MU MAHANGA

Bidasubirwaho, Hillary Clinton ni we uzahagararira ishyaka rye mu matora ya perezida

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Bidasubirwaho, Hillary Clinton ni we uzahagararira ishyaka rye mu matora ya perezida

Hillary Clinton (ufashe mikoro) ashyigikiwe bikomeye n’aba-Democrates.

Umudemukarate Hillary Clinton yamaze kubona amajwi amwemerera kuba umukandida uzahagararira ishyaka rye mu matora ya perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ateganyijwe mu kwezi k’ Ugushyingo uyu mwaka.

Ibyavuye mu ibarura ry’amajwi ryabaye kuri uyu wa 6 Kamena 2016 byerekanye ko Hillary Clinton wahoze ari umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ari we wagize amajwi amwemerera guhagararira ishyaka ry’aba Democrate umwanya yari ahataniye na Senateri Bernie Sanders.

Ibiro ntaramakuru by’abingereza Reuters dukesha iyi nkuru byanditse ko Hillary Clinton w’imyaka 68 ari we mugore wa mbere ubashije kugira amajwi amwemerera guhatanira kuyobora Amerika mu myaka 239 y’amateka y’iki gihugu.

Uyu mwanya Clinton awubonye nyuma y’intsinzi ikomeye muri Puerto Rico kuri uyu wa Mbere, aho yagize amajwi y’abatora b’imena 1,812 Sanders bari bahanganye akagira 1,521.

Mu majwi y’abanyacyubahiro mu ishyaka nabwo Clinton yaje imbere n’amajwi 572 mu gihe Sanders yagize 48.

Ibi byahise byemerera Clinton kuba ari we uhagararira aba Democrate ku giteranyo cy’amajwi agera ku 2,384.

Ibi bivuze kandi ko Clinton ari we uzahangana na Donald Trump wo mu ishya ry’aba-Republicais mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ateganyijwe kuba mu mpera z’uyu mwaka.

Hillary Clinton aherutse kunengwa kuba yarakoresheje E-mail ye bwite muri gahunda z’akazi ubwo yari umunyamabanga wa Leta, ibintu ibiro by’ubutasi bya Amerika FBI byatangaje ko ari ikosa rikomeye ryatuma amabanga y’igihugu atahurwa n’abanzi bigateza ibibazo by’umutekano muke.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza