Besigye yavuguruje ibyo kwicarana na Museveni ku meza y’ibiganiro byihariye

Dr Kizza Besigye wari umukandida w’ishyaka FDC mu matora ya Perezida wa Uganda aheruka yavuguruje amakuru yatangajwe avuga ko yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Yoweri Museveni avuga ko nta kintu na kimwe gishobora kumuhuriza na Museveni mu biganiro byihariye bya politiki

Nyuma y’amakuru yacicikanye muri Uganda avuga ko Col. Kizza Besigye yaba hahuye na Perezida Museveni bakagirana ibiganiro by’umwihariko ari babiri, Besigye hakanye aya makuru yivuye inyuma avuga ko ibiganiro bye na Museveni ari babiri gusa ntacyo byageraho mu mpinduka za Politiki ya Uganda.

Besigye yagize ati: "mu izina ry’ubuyobozi bw’ishyaka FDC n’iryange bwite twemeje ko nta biganiro bishobora kuba hagati yanjye na Museveni ku bibazo bya politiki y’igihugu, nta kintu gihari cy’umwihariko hagati yanjye na Museveni dushobora kuganiraho twembi"

Besigye yavuze ko haramutse hanabayeho ibiganiro bidashobora kuba hagati ye na Museveni gusa, ahubwo ngo ibyo biganiro byahuriramo abantu bose barebwa n’ikibazo ku mpande zombi kandi bikabera ku mugaragaro.

Ati: "ibibazo bya politiki bikomeye bigomba kuganirirwa ku mugaragaro byateguwe ku rwego rw’igihugu bigahuriramo abo bireba bose, kuva muri 2011 amashyaka yose yemeje ko ari bwo buryo ibiganiro bigomba gukorwa, FDC nanjye ubwanjye tugomba kubyubahiriza n’uyu munsi, ubwo ni bwo buryo bwonyine bwemewe bw’ibiganiro ibyo ari byo byose "

Kizza Besigye kandi yahamagariye abamushyigikiye bose kwihanganira ibibazo barimo bakarinda igihugu cyabo kuko ngo ntabwo bazatsinda binyuze mu biganiro ahubwo ngo bizanyura mu ntambara nkuko ikinyamakuru Dailymonitor gikomeza kibitangaza.

Dr Kizza Besigye ahanganye bikomeye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni dore ko kuva muri mu 1999 bamaze guhangana inshuro 4 mu matora ariko Besigye ntagire na rimwe atsinda Museveni nubwo we avuga ko buri gihe haba habayemo kwibwa amajwi.

Dr Besigye yari umuganga wihariye wa Perezida Museveni ubwo bari mu mashyamba ya Luweero mu ntambara yo kubohoza igihugu yamaze imyaka itanu ikaza gutuma mu 1986 Museveni afata ubutegetsi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo