Sanders yahamagariye abanyamerika gutora Clinton bari bahanganye

Uyu mugabo wari umukandida mu ishyaka ry’aba Democrates ari na ryo yari ahanganiyemo na Hillary Clinton mu guhatanira kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika yahamagariye abanyamerika bose gutora uwo bari bahanganye kuko ngo abona ari we ushoboye kurusha Trump.

Ibi Bernie Sanders yabitangarije abari bamushyigikiye muri aya matora bo mu ishyaka ry’aba Democrates aho yafashe umwanya akababwira ko bose bakwiye kwifatanya bagatora Hillary Clinton ku mwanya wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Bernie Sanders yavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika ziramutse ziyobowe na Donald Trump ngo byaba ari ibihe by’umwijima baba babayemo.

Yagize ati: "Mufate igihe mutekereze urukiko rw’ikirenga Donald Trump yashyiraho aramutse atowe, hanyuma mutekereze n’icyo byaba bivuze ku burenganzira bw’abaturage, ndetse mu tekereze no ku kugira uburenganzira bungana no ku hazaza ku gihugu cyacu"

Sanders usanzwe ari umusenateri avuga ko Donald Trump aramutse atowe ngo yayoborana igitugu gikomeye ndetse ngo nta burenganzira abaturage bakongera kugira kuri manda ya Trump.

Sanders yakomeje avuga ko mu gihe Trump afata umwanya we arimo gutuka abo bahanganye, ngo Clinton we ibyo ntabijyamo ahubwo ngo abona kuba abantu batandukanyije ibitekerezo ari imbaraga igihugu kiba cyungutse.

Umugore wa Perezida Barack Obama, Michelle Obama na we aherutse kugaragaza ko ashyigikiye Hillary Clinton ndetse agaragaza ko atemeranya n’ibyo Trump avuga iyo yiyamamaza.

Michelle Obama yagize ati: "Ntimuzemere ko hagira umuntu ubabwira ngo iki gihugu si igihangange, avuga ko ashaka kongera kukigira igihanganjye kuko kugeza ubu ni cyo gihugu gikomeye ku isi."

Ibi Michelle Obama yabivuze ashaka kugaragaza ko ibyo Donald Trump avuga ari ibinyoma ndetse ko nta n’ishingiro bifite bityo ngo na we abona Clinton ari we ukwiye kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo