Kwamamaza

MU MAHANGA

Benshi bapfiriye mu myigaragambyo yo kwamagana Leta

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Benshi bapfiriye mu myigaragambyo yo kwamagana Leta

Abantu benshi bataramenyekana umubare bapfiriye mu mirwano yahuje abigaragambya bamagana Leta ya Etiyopiya n’abapolisi bageragezaga kubakura mu mihanda.

Kuva kuri uyu wa Gatanu polisi yo muri iki gihugu yataye muri yombi abantu benshi bari bari mu myigaragambyo yakomeje ikagera kuri iki cyumweru mu mujyi mukuru wa Addis Ababa.

Leta ya Etiyopiya imaze iminsi ihanganye n’abaturage bigaragambya bakomoka mu moko abiri agizwe n’abaturage benshi bavuga ko badahabwa uburenganzira bwabo, ibi byatumye abayobozi bafunga imihanda ndetse n’imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo guhosha iyi myigaragambyo.

Gusa nubwo polisi yashyize imbaraga mu guhagarika abigaragambya ntibyabujije abantu gukomeza kwirara mu mihanda mu bice bitandukanye muri iyi minsi itatu yikurikiranya kuva kuwa gatanu kugeza ku cyumweru tariki 7 Kanama nkuko BBC ikomeza ibitangaza.

Mu mujyi wa Bahir Dar uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba mu gace kazwi nka Amhara ari na ho hatuye abaturage bitwa aba Amhara ngo ni ho habaye imyigaragambyo ikomeye kurusha ahandi.

BBC kandi ikomeza ivuga ko igipolisi cyakoresheje ibyuka bihumanya mu rwego rwo gutatanya abigaragambya bari bafunze imihanda baririmba indirimbo zo kwamagana Leta.

Imyigaragambyo yakomeje mu ijoro ryacyeye mu gace ka Oromia gakikije Addis Ababa ari na ko abapolisi bakomeza gufunga abantu. Aba banya Oromia na bo barigaragambya bavuga ko bimwa agaciro muri sosiyete ndetse bakimwa uburenganzira bwabo.

Leta y’iki gihugu yagize ibanga rikomeye umubare w’abapfiriye muri iyi myigaragambyo ariko abaturage bo baremeza ko babonye abapolisi bica abantu mu bice bitandukanye.

IBITEKEREZO

  • Abbas Mutabazi Yanditse:

    Yemwe Nshuti Murazira Iki? Mwareka Imperuka Koyegereje Mugashaka Ubwami Bwimana?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza