Benjamin Netanyahu yahakanye iby’abashatse kumvivugana muri kenya

Minisitiri w”intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yahakanye amakuru avuga ko yarokotse igitero cyari kigamije kumuhitana ubwo yari muri kenya.

Tariki 05 Nyakanga ni bwo Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yakoreye uruzinduko muri kenya nyuma y’aho yari avuye muri Uganda.

Ubwo yavaga ku kibuga cy’Indege yerekeza kuri Hotel, abashinzwe ubutasi muri kenya ngo babwiye abarinda netanyahu ko bagomba guhindura umuhanda kuko uwo bari barimo wari wagoswe n’ababisha bashakaga kumwivugana.

Ubwo yari Muri Etiyopiya, Minisitiri w’intebe wa Isiraheli yabwiye abanyamakuru ko ayo makuru ari bwo akiyumva ndetse nta n’ibyabayeho.

Ikinyamakuru the Jerusalem Post kiravuga ko kugeze ubu hamaze gutwaba muri yombi 2 bakekwaho gushaka kwivugana Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu.

N’ubwo muri kenya hakunze kurangwa umutekano muke utewe n’abarwanyi ba Al Shaabab ntibiramenyekana niba koko ari bo baba bari bihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi.

Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yavuye muri kenya yerekeza mu Rwanda aho naho yahavuye ajya muri Etiyopiya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo