Bemba arashinja Perezida Kabila kuba inyuma y’igifungo yakatiwe

JeanPierre Bemba wakatiwe igifungo cy’imyaka 18 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) akanahura n’uruhurirane rw’ibibazo biri mu ishyaka rye bituma risatira imperuka, kuri ubu yashyize mu majwi Perezida Kabila kuba ari inyuma y’ibiri kuba kugira ngo amukumire mu guhangana nawe mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

.Bemba Wabaye visi perezida wa Congo Kinshasa yakatiwe igifungo cy’imyaka 18 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ ubwicanyi n’iby’intambara byakozwe n’ingabo z’umutwe yari ayoboye hagati y’umwaka wa 2002 na 2003.

Bemba n’abamushyigikiye bavuga ko ari akagambane kakozwe na Perezida Kabila ngo amukome mu nkokora mu mugambi wo kuza guhangana nawe mu matora ya perezida ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, ikintu yahoze aharanira kuva kera.

Mu cyumba cy’iburanisha cy’urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha, Jean Pierre Bemba ntiyishimiye imyanzuro y’umucamanza Sylvia Steiner wamusomeraga ibyaha birimo ubwicanyi, ubusahuzi, ibyibasiye inyoko muntu,n’ibyaha by’intambara.

Bemba wagaragaye asa n’utishimiye kuva atawe muri yombi n’abapolisi b’Ababiligi mu mwaka wa 2008,yari arajwe ishinga no gusubira muri Congo.

Ubwo yahuraga na bamwe mu banyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kongo barimo Vital Kamerhe, Moïse Katumbi ariko bose bamwirahiraga bavuga “ ko batunguwe n’uburyo yabaga afite amakuru yose kandi nyayo yo muri Congo Kinshasa, ndetse hari bimwe yabaga arusha abasanzwe bakorera politiki i Kinshasa.”

Jean Pierre Bemba w’imyaka 53, no mu buhungiro yakomeje kuyobora ishyaka rye riharanira ubwigenge bwa Congo (MLC), ntiyagira uwo aha ububasha bwo kuriyobora mu gihe yabaga adahari.

Bemba ukunzwe mu bice bitandukanye by’igihugu yatawe muri yombi ishyaka rye rigifite abarwanyi mu majyaruguru y’uburengerauba bwa Congo, ibintu byongereye uburemere bw’ibyaha ashinjwa.

Yumva ko yajurira igihano kikagabanywa

Ibyaha yahamijwe birimo ibyakozwe n’umutwe witwaje intwaro ushamikiye ku ishyaka MLC rya Bemba, ubwo barwaniraga Perezida wa Centrafrique Ange-Félix Patassé, nyamara we akavuga ko ikimenyetso kigaragaza ko nta ruhare afite mu bwicanyi bwakozwe, ari uko byabaga ari muri Afurika y’Epfo mu biganiro byo guhosha amakimbirane mu gihugu.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC ruvuga ko MLC yakoreraga ku murongo ku buryo “ Hakoraga amabwiriza ya Bemba n’ubunararibonye bwe” bituma agomba kuryozwa ibyo abo barwanyi bakoze."

Umwe mu bamusuye yabwiye Jeune Afrique ko kumva igihano yahawe byabaye ko kumukubita inyundo mu mutwe, ndetse ngo “arababaye cyane ku buryo ikiri imbere ni ugushaka uko yasohoka muri gereza.”

Icyo Bemba agambiriye ngo ni ukujya kongera guhanganira ubutegetsi, n’ubwo amaze imyaka umunani mu buroko iziyongeraho n’indi icumi.

Itegeko Nshinga rya RDC rimukumira gutanga kandidatire ye mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Ibi kandi byiyongeraho kuba ubujurire bw’uyu mugabo bushobora kwakirwa mu mwaka wa 2017 , bikaba inkomyi ku mugambi we wo kwiyamamaza kuko amatora ya Perezida ashobora kuba yarabaye, ikindi kandi nubwo we yizeye kujurira akagirwa umwere, hari abavuga ko ahubwo ibihano bishobora kwiyongera.

Ishyaka rya Bemba rikomeje kujya mu byago bikomeye kubera kubura umuyobozi waryo mukuru, ndetse ryatangiye gutakaza abayobozi n’abayoboke mu bice byose byari birishyigikiye.

Iki ni kimwe mu bishobora gushingirwaho bamwe bavuga ko abayoboke b’iri shyaka bazajya gutora bari inyuma y’andi mashyaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo