Batanu nibo bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’ibitero by’i Nice

Abantu bakomeje kwibuka abaguye mu bitero by’i NiceImage
Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa buravuga ko abantu 5 bakekwaho gukorana n’umugabo wishe abantu 84 abagongesheje ikamyo ubu bari mu maboko y’igipolisi.

Amakuru dukesha Le Monde avuga ko batatu batawe muri yombi kuri uyu wa gatandatu naho babiri bakaba baratawe muri yombi kuwa gatanu.

Mohamed Lahouaiej-Bouhlel yanyujije ikamyo hejuru y’imbaga y’abantu bari mu birori byo kwizihiza umunsi wiswe uwa Bastille kuwa kane mbere yo kwicwa arashwe n’igipolisi.

Umutwe wiyita Leta ya Kiyislamu uvuga ko icyo gitero cy’ikamyo cyagabwe n’umwe mu bayoboke wawo.

Hagati aho umukuru w’Ubufaransa, Francois Hollande, yayoboye inama y’abajyanama be bo hejuru mu birebana n’umutekano kugirango bigire hamwe icyo Ubufaransa bwakora nyuma y’igitero cy’i Nice.

Yanarangije kwongerera igihe amategeko adasanzwe y’umukwabo yagombaga kuzarangira mu mpera za kuno kwezi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo