Barcelona yategurirwaga igitero cyashoboraga kuyihindura umuyonga

Umwe mu bacyekwa gutegura igitero cyo mu mujyi wa Barcelona yemereye ubucamanza bwo muri Espanye ko igitero kinini kurushaho cyari giteganyijwe.

Ngo cyari kwibasira inyubako zitandukanye zirimo na kiriziya izwi cyane ya Sagrada Familia.

BBC yavuze ko Mohamed Houli Chemlal yavuze ibyo igihe yatangaga ubuhamya mu rukiko rw’i Madrid, aho bane bacyekwa bakiriho bitabye urukiko.

Yakomerecyejwe n’igisasu cyaturitse by’impanuka kigahindura umuyonga inzu mu mujyi wa Alcanar ku wa gatatu ushize.

Abagabye ibitero bakomeje bica abantu 15 ndetse banakomeretsa abarenga 100 mu bitero byabereye mu mujyi wa Barcelona no mu nkengero zawo ku munsi wakurikiye no mu rucyerera rwo ku wa gatanu.

Abantu 8 bacyekwa kuba muri icyo gico barapfuye - 2 bapfiriye mu guturika kwabereye mu mujyi wa Alcanar, nyuma yaho 6 bandi bo barashwe na polisi barapfa.

Ku wa mbere, uwa nyuma wacyekwaga yiciwe mu murima w’imizabibu mu burengerazuba bwa Barcelona.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo