Kenya: Abana bane b’umuryango umwe bapfuye bazize kurya imyumbati

Kuri iki cyumweru tariki 18 Nzeli 2016 mu gace ka Uhulu muri Siaya mu burengerazuba bw’igihugu cya Kenya abana 4 bapfuye bishwe no kurya imyumbati.

Ubwo aba bana bafataga ifunguro ryabo rya saa sita ry’imyumbati kuri uyu wa gatandatu ntibyaje kubagwa neza, kuri ubu hakaba hakekwa ko iyi myumbati bariye yaba yari irimo uburozi.

Amakuru dukesha Daily Nation aravuga ko aba bana bapfuye ari Vivian Otieno w’imyaka 17, Stephen Otieno w’imyaka 12, Christine Otieno,w’imyaka 11, na Calvins Otieno w’imyaka 8.

Abana basangiraga iyi myumbati bari 5 gusa uwa gatanu we yaje kuyirokoka ubwo yahitaga ajyanwa mu bitaro bya Siaya igitaraganya akaba ari gukurikiranwa n’abaganga.

Aba bana bapfuye bari aba Sylvanus Otieno, umwalimu ku kigo cy’amashuli abanza cya Ojola muri Kenya mu majyepfo y’agace ka Gem.

Nk’uko umuryango w’aba bana ubitangaza, ngo aba bana batangiye kumererwa nabi harimo no kuruka bikabije kuri uyu wa gatandatu mu masaha ya nimugoroba.

Nyina w’aba bana Penninah Akoth Ouma yatangaje ko ababajwe cyane n’urupfu rw’abana be avuga ko ari umwaku agize ndetse asaba ko inzego z’umutekano zakurikirana icyaba cyihishe inyuma y’urupfu rwaturutse ku myumbati bariye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo