Ban Ki-moon yamaganye iyicwa ry’umurundikazi wari umudepite muri EALA

Nyuma y’amakuru y’iyicwa rya Hafsa Mossi wari umudepite uhagarariye u Burundi mu Nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EALA).Ban Ki-moon yihanganishije umuryango wa Mosi ndetse anamaganira kure ubwo bwicanyi abicishije mu itangazo yashize ahagaragara ku mu goroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Ban Ki-moon kandi yasabye ko hashyirwa ingufu mu gushaka icyatuma mu Burundi hongera kugaruka ubumwe, kuko ubwicanyi nk’ubwo bugamije guryanisha abaturage.

Abari aho Mossi yiciwe bavuze ko yarashwe n’abantu bari mu modoka ifite pulaki zo muri Tanzania ibi bikaba byaranemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi Pierre Nkurikiye avuga ko yarashwe n’abantu bari mu modoka.

Akimara kuraswa, Mossi ntiyahise apfa, ahubwo yaratabawe yihutanwa ku bitaro bya gisirikare bya Kamenge, ashiramo umwuka ahageze.

Mossi yigeze kuba umunyamakuru wa BBC nyuma aba Minisitiri w’Itangazamakuru aba n’umuvugizi wa guverinoma hagati y’umwaka wa 2005-2007, ubu yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Ubutumwa bwa Ban Ki Moon buje bukurikira ubw’abanyapolitiki batandukanye ku Isi bamaganiye kure ubwo bwicanyi, muri bo habanje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo wagize ati “Ntewe agahinda n’inshuti Hafsa Mossi, Umurundikazi wiciwe i Bujumbura.Yari umugore muzima akaba n’umunyapolitiki ubifite ku mutima.”

Perezida w’u Burundi, Pierre nkurunziza yahoreje umuryango wa Mossi ubutumwa bwo kumwihanganisha yibutsa ko urwo rupfu ari igihombo gikomeye ku Burundi.

Mossi yari umurwanashyaka muri CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi. Mossi yavukiye mu Ntara ya Makamba, yitabye Imana afite imyaka 52 y’amavuko nyuma yo kwicirwa iBujumbura ku wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2016,

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo