Ban Ki Moon yirukanye umuyobozi w’ingabo zibungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (UN) Ban Ki Moon yirukanye umuyobozi mukuru w’ingabo za LONI ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo nyuma ya Raporo igaragaza ko izo ngabo zananiwe kurinda abaturage muri Nyakanga uyu mwaka

Raporo yatumye Ban Ki moon afata uyu mwanzuro yakozwe n’itsinda ry’umuryango w’abibumbye mu iperereza ryihariye bakoze.

Iyi raporo yashyigikiye ibirego by’abakozi b’ikigo mpuzamahanga gishinzwe imfashanyo bavuga ko ingabo za LONI ntacyo zakoze ubwo ingabo za Leta ya Sudani y’Epfo zateraga aho iki kigo gishinzwe imfashanyo gikorera mu murwa mukuru Juba.

Icyo gihe imirwano yahuje ingabo za Leta n’inyeshyamba zishyigikiye Riek Machar yaguyemo umunyamakuru ndetse abakozi b’ikigo mpuzamahanga gishinzwe gutanga imfashanyo bafatwa ku ngufu.

Iyi raporo kandi igaragaza ko izi ngabo nta kintu zakoze ku mvururu zo muri Nyakanga uyu mwaka zitangijwe n’imirwano yahuje ingabo zirinda Perezida Salva Kiir ndetse n’iza Riek Machar wari Visi Perezida icyo gihe zigasubiza ibintu irudubi.

Iyi Raporo yagaragaje ko impamvu ingabo za LONI zananiwe kugira icyo zikora kigaragara ari uko zabuze ubuyobozi bwiza buzihuriza hamwe ndetse bikaba byaranatumye havuka ukutumvikana hagati y’ingabo zo mu Bushinwa, Etiyopiya, Nepal n’iz’u Buhinde bigatuma zidakora inshingano zabo neza.

BBC yatangaje ko umunyamabanga mukuru wa LONI Ban Ki Moon yahise afata umwanzuro wo kwirukana umunya Kenya Lt Gen Johnson Mogoa Kimani Ondieki wari uyoboye izi ngabo ahita asaba ko asimbuzwa byihuse nkuko umuvugizi wa LONI Stephane Dujarric yabitangaje.

Iperereza ryakozwe n’itsinda rya LONI ryagaragaje ko imirwano yabaye hagati ya tariki 8 na 11 Nyakanga mu murwa mukuru Juba yaguyemo abantu 73 barimo na 20 bari barakuwe mu byabo bashakaga uburinzi ku ngabo za LONI.

Iyi Raporo kandi iragaragaza ko muri iyo mirwano abaturage bahungiye mu nkambi ya LONI bakorewe ihohoterwa bamwe baricwa, abandi bakorerwa iyicarubozo ndetse abandi basambanywa ku ngufu. Ibi byaha bikaba ngo byarakozwe n’abasirikare ba Leta ya Sudani y’Epfo.

Nyuma gato y’uko Sudani y’Epfo yiyomoye kuri Sudani, Perezida Salva Kiir yashinje uwari Visi Perezida Riek Machar kugerageza kumuhirika ku butegetsi.

Kuva icyo gihe ingabo za Kiir ziganjemo abo mu bwoko bw’aba Dinka zatangiye gushyamirana n’iza Machar ziganjemo abo mu bwoko bw’aba Nuer kuva icyo gihe ibihumbi by’abantu bikaba bimaze guhitanwa n’izo mvururu.

Muri Sudani y’Epfo hariyo ingabo za LONI ibihumbi 16 (16,000) ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ariko abasaga Miliyoni n’igice bakuwe mu byabo kuva imvururu zitangiye mu Kuboza 2013 ndetse ibihumbi by’abantu bakaba bamaze kuhaburira ubuzima.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo