Ban Ki Moon yatanze inama yatuma amatora ya Kongo aba mumahoro

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki Moon yavuze ko ibiganiro bihuriweho ari byo byonyine bishobora gutuma amatora ya Kongo aba mu mucyo no mubwisanzure.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 03 Nzeli 2016, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye (UN) Ban Ki Moon yavuze ko haramutse hatabayeho ibiganiro bihuriweho n’impande zihanganye, amatora ateganyijwe muri Kongo atazaba mu mahoro ndetse ngo n’ibyayavamo byaba bitizewe.

Ati: " Ibiganiro bihuriweho byonyine ni byo bizatuma amatora aba mu mahoro, mu mucyo no mu bwisanzure"

Ki Moon yasabye imitwe ya politiki ititabira ibiganiro kwisubiraho na yo ikagira uruhare mu biganiro bigamije kubaka amahoro no gutegura amatora mu mahoro kandi akabera ku gihe.

Yasabye kandi Guverinoma ya Kongo gukomeza kubaka icyizere mu baturage yubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu nkuko biteganywa n’itegeko nshinga kugirango ibiganiro bizagende neza ku buryo bwizewe.

Ibiganiro bya politiki bihuriweho byatangiye tariki 01 Nzeli i Kinshasa, ariko kugeza ubu hari imitwe ya politiki imwe n’imwe itavuga rumwe n’ubutegetsi itarabyitabiriye.

Aba banze kwitabira ibi biganiro baravuga ko batemera Edem Kodjo nk’umuhuza muri ibi biganiro ndetse bakavuga ko batazigera bitabira ibiganiro mu gihe imfungwa za politiki zizaba zitarafungurwa zose ndetse bakanasaba ko ibinyamakuru byafunzwe byose byongera guhabwa uburenganzira bwo gukora mu bwisanzure.

Mu minsi ishize urukiko rwategetse ko hafungurwa zimwe mu mfungwa za politiki ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko kuba Leta yarafunguye zimwe mu mfungwa za politiki izindi zigasigara, ngo ni ukubakinga ishashi mu maso ngo bakunde bemere ibiganiro ariko na bo ngo ntibazigera babyitabira imfungwa zose za poilitiki zitararekurwa nkuko Radio okapi yabitangaje.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo