Bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi bakeje Macron ugiye kuyobora Ubufaransa

Nyuma y’itorwa rya Emmanuel Macron nka Perezida mushya w’Ubufaransa bamwe mu bayobozi b’ibihugu bikomeye bagaragaje uko babyakiriye ndetse banamusezeranya kuzakorana na we neza.

Abayobozi b’ibihugu nka Amerika, Ubwongereza. Ubudage. Ubushinwa n’ibindi babwiye Macron ko bishimiye intsinzi ye.

Theresa May, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yagize ati :” Ubufaransa ni kimwe mu bihugu by’inshuti za hafi kandi twishimiye gukorana n’umuyobozi mushya(Emmanuel Macron). Ubufaransa ni inshuti yacu ya hafi, twizeye gukora na Perezida mushya neza ku nyungu za twese.”

Umuyobozi wa komisiyo y’umuryango wunze bw’Uburayi Jean-Claude Juncker nawe yashimiye intsinzi ya Macron . Abicishije kuri twitter yagize ati “Nishimiye ko Abafaransa bahisemo ejo heza h’abanyaburayi, twese hamwe twubake Uburayi bukomeye kandi bwubahiriza buri wese.”

Ubudage nabwo mu minota micye Macron amaze gutsinda bwahise bumwoherereza ubutumwa bw’ishimwe. Umuvugizi wa Chancellor Angel Merkel yagize ati “ Turagushimiye Emmanuel Macron , intsinzi yawe ni intsinzi ikomeza ikanashyira hamwe Uburayi ndetse n’ubushuti bw’Ubudage n’Ubufaransa.”

Umuyobozi w’inama y’uburayi Donald Tusk nawe yashimiye amahitamo y’abafaransa avuga ko bahisemo ubufatanye, ubwigenge n’uburinganire .

Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe abicishije ku rukuta rwa Twitter yagize ati “Nshimiye Emmanuel Macron ku ntsinzi ye ikomeye uyu munsi akaba abaye undi muyobozi w’Ubufansa, nishimiye gukorana nawe.”

Vladimir Putin, Perezida w’Uburusiya yashimiye Macron, amusaba guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba.

Putin wavuzweho gushyigikira Le Pen mu itangazo rya Perezidansi yagize ati “Iterabwoba rikomeje kwiyongera, n’ubuhezanguni bukomeye bikomeje gukurikirwa n’amakimbirane mu bihugu bitandukanye n’intambara mu bice bitandukanye…ni ngombwa kuva mu gukekana ahubwo tugahuza imbara, tugashakira isi umutekano.”

Xi Jinping Perezida w’Ubushinwa nawe yashimiye cyane Macron yemeza ko bazakomeza gufatanya n’Ubufaransa. Ati :” Ubushimwa bwiteguye gukorana n’Ubufaransa mu gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi ku rwego rwo hejuru.”

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe nawe yagaragaje ibyishimo batewe n’intsinzi ya Macron. Avuga ko ari intsinzi igaragaza icyizere cy’ubumwe bw’uburayi.

Justin Trudeau Minisitiri w’intebe wa Canada nawe yahamagaye Macron kuri telephone amwifuriza intsinzi nziza. Ati : “Nishimiye gukorana bya hafi na Perezida mushya watowe. Mu myaka azaba ayoboye tuzateza imbere umutekano, tuzamure inzego z’ubumenyi n’ikoranabuhanga kandi duhange imirimo iciriritse myinshi ku mpande zombi.”

Abayobozi bandi batandukanye hirya no hino ku isi bagaragaje ko bishimiye intsinzi ya Macron kandi biteguye gukorana na we.

Emmanuel Macron yaraye atorewe kuyobora Ubufaransa mu cyiciro cya kabiri cy’amatora cyaraye kibaye kuri iki cyumweru tariki ya 7/5/2017, akaba yatsinze n’amajwi 65’8% atsinze Marine Le Pen bari bahanganye we wagize 34,2%.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo