Kwamamaza

MU MAHANGA

Bamwe mu bari bafungiye i Guantanamo bimuriwe ahandi

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Bamwe mu bari bafungiye i Guantanamo bimuriwe ahandi

Iyi gereza ya Guantanamo Bay ngo isigayemo abanyururu 61

Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zimuye abanyururu 15 bari bafungiwe muri gereza ya Guantanamo Bay bakaba bajyanywe muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ( United Arab Emirates.)

Ibiro by’umukuru w’igihugu (The Pentagon) biratangaza ko iyimurwa ry’abanya Yemen 12 hamwe n’abanya Afghanistan 3, ryagabanyije umubare w’abanyururu bafungiye muri Cuba aho kuri ubu abayisigayemo ari 61.

Abo bimuwe bari bafungiye muri gereza ya Guantanamo batagira icyaha baregwa, ndetse bamwe muri bo bakaba bari barengeje imyaka 14 bari muri iyi gereza nkuko BBC ibitangaza.

Iki ni kimwe mu bikorwa Perezida Obama akoze mu rwego rwo gufunga gereza ya Guantanamo Bay mbere y’uko ava ku butegetsi nkuko yari yarabyiyemeje.

Obama yemeza ko gereza ya Guantanamo ituma abitwaza intambara ntagatifu b’aba Islam babona ababashyigikira benshi kandi ko ituma n’ubushake bwo kwanga Amerika bukomeza kwiyongera.

Mu burumwa bwo kuri uyu wa mbere ibiro by’umukuru w’igihugu cya Amerika byatangaje, byavuze ko “Amerika yashimiye Leta zunze ubumwe z’Abarabu ku gikorwa cyiza cyo gushyigikira Amerika mu mbaraga irimo gushyira mu gufunga gereza ya Guantanamo Bay.”

Muri Mata uyu mwaka, abandi banyururu 9 bo muri Yemen na bo boherejwe muri Arabie Saoudite.

Kuva mu kwezi kwa Gashyantare, Perezida Obama yashatse gufunga iyi gereza burundu akohereza infungwa zifungiyemo mu magereza atandukanye muri Amerika ariko abagize ishyaka ry’aba Republicans bagiye banga kwemeza iki cyemezo bavuga ko abantu bafungiye muri iyi gereza badakwiye gufunganwa n’abandi kuko ngo baba barakoze ibyaha ndengakamere.

Ku ngoma ya Perezida George W Bush wasimbuwe na Obama ni bwo himuwe abanyururu benshi bari bafungiye muri iyi gereza dore ko abagera kuri 532 bimuriwe mu yandi magereza.

Ibi Barack Obama ari kubikora mu gihe umukandida w’umu Republicans Donald Trump wiyamamariza kumusimbura we yavuze ko iyi gereza igomba kugumaho ngo akazayuzuza abagabo b’inkozi z’ibibi ndetse ngo akanashyiraho uburyo bwo guhana burenze ubuhasanzwe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza