Umugabo n’umugore we bahisemo kwiyahura nyuma yo gucucurwa n’icyuma gikora nk’ikiryabarezi

5

Aba ni umugore n’umugabo bahisemo kwimanika mu kagozi nyuma yuko icyuma kibariye amafaranga yose bari bagujije

Umugabo witwa Thabiso Malunga n’umugore we Jessy Ntuli bo mu gihugu cya Zambiya bishyize mu kagozi nyuma yo kuguza amafaranga ku mukirisitu basenganaga bakajya kuyakinisha mu mikino y’amahirwe ikoresha icyuma kikayabarya yose bagataha amara masa

Ni nyuma yuko aba bombi biyemeje gushaka inyungu itavunanye bagafata amafaranga y’amaguzanyo angana n’ibihumbi mirongo itanu (50 000) akoreshwa muri Zambiya bakayajyana mu cyuma gikinishwa imikino y’amahirwe kikabacucura bagahita bifatira icyemezo cyo kwiyahura bombi nyuma yo kubona ko ubwishyu butakibonetse.

Urupfu rw’aba bantu bikundaniraga rumaze menyekana ndetse bikagera no ku wabagurije ayo mafaranga yatangaje ko bayamugujije bamwizeza ko bazayamusubiza mu gihe gito kuko ngo bari bizeye neza ko azahita aboneka.

Ubusanzwe iki cyuma gikoreshwa mu mikino y’amahirwe muri Zambiya, imikorere yacyo twayigereranya n’ikizwi hano mu Rwanda nk’ikiryabarezi kuko na cyo ushyiramo amafaranga maze umunyamahirwe kikamwungukira asaga miringo itatu ku ijana (30%) y’ayo aba yashyizemo.

Gusa icyagaragariye benshi ni uko abenshi mu bagikina usanga kibarya bagataha bimyiza imoso.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

Tanga Igitekerezo