Kwamamaza

MU MAHANGA

Bafunzwe bazira gukora imibonano mpuzabitsina inyuranye n’amategeko

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Bafunzwe bazira gukora imibonano mpuzabitsina inyuranye n’amategeko

Umusore ukomoka muri Afurika y’Epfo n’umukunzi we ukomoka muri Ukraine bafungiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu (UAE), bazira gukora imibonano mpuzabitsina kandi batabyemerewe n’amategeko.

Ubusanzwe gukora imibonano mpuzabitsina muri icyo gihugu byemewe gusa iyo abayikora bashyingiranywe.

Emlyn Culverwell w’imyaka 29, n’umukunzi we Iryna Nohai w’imyaka 27, bavumbuwe ubwo Nohai yajyaga kwa muganga aribwa mu nda yagerayo muganga agasanga aratwite.

BBC yatangaje ko abo bakunzi bahise bafungwa, nyina w’umuhungu akajya gusaba imbabazi ngo bafungurwe, avuga ko ibyo bakoze ari amakosa ariko biba iby’ubusa.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Afurika y’Epfo yatangaje ko ntacyo yakora kuko bafunzwe hakurikijwe amategeko yo mu gihugu imbere.Icyakora bagiriwe inama yo kwitabaza abanyamategeko.

Bivugwa ko abo bakunzi bafunzwe muri Mutarama uyu mwaka nubwo amakuru yasakaye muri iki cyumweru.

Culverwell yari amaze imyaka itanu akorera muri icyo gihugu. Bivugwa ko baramutse bahamwe n’icyaha bafungwa imyaka myinshi.

IBITEKEREZO

  • SHANY Yanditse:

    niko c mugisha did u ever hear any country which allow prostitution? aho baba bamamaje ibyaha . nanjye sinabatera amabuye ntawe bitabaho afite umubiri ark si uburenganzira bwabo. bababarire ntibazongera.

  • Mugisha Yanditse:

    Numva Abarabu Atagufyina,ariko bari kubareka kuko mubihugu vyabo biremewe!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza