Angola: Perezida Dos Santos yagize umukobwa we umuyobozi w’ikigo cyahombeje igihugu

Perezida Dos Santos yagize umukobwa we umuyobozi wa Sonangol

Perezida w’igihugu cya Angola Jose Eduardo dos Santos yamaze guha umukobwa we akazi muri Leta, aho yamugize umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya no kugurisha ibikomoka kuri peteroli na gaze.

Isabel dos Santos usanzwe ari n’umunyemari ukomeye kuri uyu mugabane, yitezweho kongera kugarurira isura nziza ubukungu bw’iki gihugu bwasubiye inyuma bitewe n’ihomba ry’iki kigo kizwi nka Sonangol, kandi ariho ubukungu bw’iki gihugu bushingiye.

Reuters iravuga ko ibinyamakuru byo muri iki gihugu bitangaza ko Perezida Dos Santos yashyize umukobwa we muri uyu mwanya nyuma yuko yirukanye abari abayobozi b’iki kigo akabasimbuza abandi.

Amakuru avuga ko impinduka zakozwe muri iki kigo zishobora kuzatanga umusaruro ugaragara kuburyo ngo ubukungu bw’iki gihugu bwakongera kuzamuka.


Isabel dos Santos yitezweho guhindura byinshi muri Sonangol

Igihugu cya Angola gifatwa nk’igihugu cya mbere muri Afurika gicukura ndetse kikanacuruza ibikomoka kuri Peteroli ku bwinshi bitewe n’uko igihugu cya Nigeria cyari kiyoboye, kibasiwe n’ibitero by’inyeshyamba byatumye umusaruro wabo ugabanyuka.

Gusa Perezida Dos Santos ashinjwa n’abatari bake gusesagura umutungo wa Leta ushingiye kuri peteroli, ndetse no gukiza bamwe bo mu murayngo we n’ibyegera bye bya hafi muri Leta.

Ibikomoka kuri peteroli mu gihugu cya Angola byinjiriza igihugu asaga 90% y’ibicuruzwa bigemurwa mu mahanga, bituma ikigo cya Sonangol ari cyo shingiro ry’ubukungu bw’iki gihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo