Urutonde rw’amagereza avugwamo iyicarubozo ry’abagororwa kurusha ayandi ku Isi

2

Buri gihugu kigira ahantu gishobora kwifashisha mu gihe gishaka guhana abigize intakoreka n’abakora ibyaha bitandukanye nk’ubujura, ubwicanyi, ibyaha byibasira inyoko muntu cyangwa ibindi byaha bitandukanye.

Gusa buri gihugu kigira uburyo gifatamo imfungwa cyangwa abagororwa bacyo ari na yo mpamvu twabakusanyirije amagereza atanduka yo ku Isi avugwaho gufata nabi imfugwa ziba ziyafungiyemo.

5.Diyarbakir prison

Iyi gereza iherereye mu gihugu cya Turukiya, iyi yo nta mikino ibamo kuko iyo ukoze ikosa rito cyane nko gukererwa kujya gufata amafunguro abacungagereza bafite uburenganzira bwo kugukubita mpaka upfuye kuko ngo ntawabakurikirana

4.La sabaneta prison

Iyi gereza ibarizwa muri Venezuwela muri Amerika y’Amajyepfo ikaba ifungirwamo imfungwa zitandukanye. Mu 1994 iyi gereza yapfiriyemo imfungwa zisaga 180 icyarimwe abandi 624 barakomereka bitewe n’imvururu zatejwe n’abacugagereza kugira ngo babone uko bica izo mfungwa. Iyi gereza na yo ngo ikorerwamo ibikorwa by’ibabaza mubiri rikomeye.

3. Tadmor Prison

Iyi ni gereza ya gisirikare ibarizwa mu gihugu cya Siriya , buri kosa ukoze nyuma y’uko uyigezemo uhanishwa ikindi gihano gitandukanye n’icyo wahawe ukinjiramo, kubera iyica rubozo ryakorerwagamo, iyi gereza yaje gufunga imiryango muri 2001 gusa nyuma gato yaje gufungurwa muri 2011

2. Camp 22 prison


Infungwa zo muri iyi gereza zifungwa ziboshye kandi zipfutse amaso

Iyi ni gereza yo muri Koreya ya ruguru, ni gereza yihariye y’infungwa za politiki yashionzwe mu 1965, ishobora kwakira infungwa 50.000. Ikintu cyihariye kuri iyi gereza ni uko ngo infungwa zaho bikoreshwa mu kugerageza ubushakashatsi. Urugero ngo ni uko nk’iyo hakozwe umuti wica babanza kuwuha bamwe muri izi mfungwa kugirango bagerageze ubukana bwawo.

Ikindi ni uko iyo umuntu akoze icyaha cya politiki gituma afungirwamo ngo umuryango wose uba ugomba gufungwa ukibagirana burundu.

1 Carandiru Penitentiary

Iyi gereza iherereye mu gihugu cya Brezile muri Amerika y’Amajyepfo ikaba izwiho ihohoterwa ry’abafungwa kurusha andi magereza yo ku isi yose. Urugero ni nko mu 1992 aho imfungwa 102 zishwe ntampamvu.


Imfungwa zo muri iyi gereza zambikwa ubusa zigakorerwa ibabazamubiri zitambaye

Iyi gereza izwiho nanone ibibazo by’ubuzima aho usanga byibuza umwe muri batanu bayifungiyemo aba afite ubwandu bwa virusi itera SIDA kandi nta miti bahabwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Iyomiryango ngo ni human light yirirwa yiruka ku Rwanda ngo ntabwo bubahiriza ikiremwamuntu kuki itajya kurengera bariyabantu Imana idufashe da!!!!!!

Tanga Igitekerezo