Kwamamaza

MU MAHANGA

Amwe mu magambo akomeye yavuzwe na Saddam Hussein

Yanditswe

kuya

Amwe mu magambo akomeye yavuzwe na Saddam Hussein

Saddam Hussein Abd al-Majid al-Tikriti ni umunyapolitiki wabaye Perezida wa Mbere wa Irak kuva mu mwaka wa 1979 kugeza mu mwaka wa 2003.

Yishwe amanitswe tariki ya 30 Ukuboza mu mwaka wa 2006 nyuma yo guhamywa n’urukiko rudasanzwe rwashyiriweho Irak, ku byaha by’aba Shiites 148 bishwe 1982.

Icyakora hari ababona urupfu rw’uyu mugabo nk’amayeri ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kumwikiza nyuma yo kumushinja gukora intwaro za kirimbuzi, byanatumye avanwaho mu mwaka wa 2003.

Amwe mu magambo akomeye yavuze akiriho

1.Politiki ni igihe uba ufite icyo ugiye gukora ukagira n’ikindi uzakora nyuma yaho.Ariko bikarangira ntacyo ukoze yaba icyo wari ugiye gukora n’icyo wari kuzakurikizaho.

2.Ndabashishikariza kureka urwango kuko urwango nta kanya na gato rusigira nyirarwo ngo agire neza, rutuma uba impumyi kandi rugufungira imiryango yose yo gutekereza.

3.Abagore bagize kimwe cya kabiri cya sosiyete. Sosiyete yacu izakomeza kuba inyuma kandi iboshywe kugeza ubwo abagore bazabohozwa bakajyanwa mu ishuri.

4.Abanyaburayi bakeneye umuntu wo kubabwira ko umugabo ugendana inkoni nini mu isi, ko iyo nkoni idashobora kumanura ubuturo bw’Imana.

5.Mwe banyamerika, mufata ibihugu bikennye nk’uko umuturage wo muri Irak afata umugeni we.Amuha iminsi itatu y’ukwezi kwa buki ubundi bakajya guhinga.

6.Turiteguye gutanga roho zacu, abana bacu n’imiryango yacu ariko ntidutakaze Iraq.Tuvuze ibi kugirango hatagira ukeka ko Amerika ifite ubushobozi bwo gusenya ubushake bw’abanya-Irak yitwaje ibitwaro byayo.

7.Nzi ko hari benshi bashaka kunyica kandi ibi biroroshye kubyumva, none se twe ntitwabanje kugambanira abo twasimbuye ?Ariko njye ndi umuhanga kubarusha.Kuko njye menya imigambi yabo mbere y’uko batangira gupanga kunyica, ibi bituma mbatanga mbere y’uko bandwanya.

8.Abana abacu bakwiye kwigishwa kugirira amakenga ibintu byo mu mahanga ndetse no kwirinda kumena amabanga y’igihugu cyangwa y’ishyaka ku banyamahanga, kuko abanyamahanga baba ari amaso ku bihugu byabo, kandi abenshi muri bo ni ibikoresho by’abashaka impinduka.

IBITEKEREZO

  • Madudu eddy Yanditse:

    Sha obama ni inkazi pe!!! aho yabarimburiyiki?

  • Bucumi Pascal Tamim Yanditse:

    Nje Ndimuto Ariko Ndumvaneza Uwo Obama Yishe Abobagabo Bose Abahora Ibihugu Vyabo Ndakekanawe Ntagihe Kinini Asigaje Kuko Amaraso Yumuntu Arahuma

  • Bucumi Pascal Tamim Yanditse:

    Nje Ndimuto Ariko Ndumvaneza Uwo Obama Yishe Abobagabo Bose Abahora Ibihugu Vyabo Ndakekanawe Ntagihe Kinini Asigaje Kuko Amaraso Yumuntu Arahuma

  • NKURUNZIZA Yanditse:

    GUSA ABAMWISHE BARIBESHE KUKO NABO NTAMYAKA 100 BAZOMARA.

  • abgas Yanditse:

    Nonese ko abamwishe nabo batazabaho ubuzira herezo. Allah niwe mucamanza utabera,kandi ngo uwicishije.....

  • WX Yanditse:

    Reka Apfe Nibyo Byabimukwiye

  • munezero olivier Yanditse:

    buriwese azabazwa ibyoyakoze

  • umusaza Yanditse:

    Hari ijambo ribi rikomeye yazize
    Umunsi terrorists basenya world trade centre yaravuze ngo " Ikimbabaje ni uko nta ruhare nabigizemo ". Iyi niyo mpamvu nyamukuru yo kumutera.

  • Intwari Yanditse:

    Ntibazatinda Kubona Ko Bibeshye.

  • Chretien Yanditse:

    *****

  • 1 | 2

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza