Kwamamaza

MU MAHANGA

Amwe mu magambo akomeye yavuzwe na Fidel Castro

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Amwe mu magambo akomeye yavuzwe na Fidel Castro

Fide Castro wayoboye Cuba imyaka igera kuri 50, yitabye Imana kuwa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2016.Ni umwe mu bayobozi batavugaga rumwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wanagize uruhare mu guharanira impinduka mu bihugu bitandukanye cyane cyane muri Afurika, ubwo byinshi muri ibyo bihugu byaharaniraga ubwigenge.

Castro azwiho kuvuga imbwirwaruhame zikomeye ari nayo mpamvu twabakusanyirije amwe mu magambo akomeye cyangwa atangaje yagiye avuga y’ibihe byose nkuko tubikesha Ikinyamakuru The Guardian.

- “Natangiye urugamba ndi kumwe n’abantu 82.Ndamutse ndi uwongera kujya ku rugamba, nakwifashisha abantu 10 cyangwa 15 ubundi nkongeraho ukwizera gukomeye.Ntacyo bitwaye uko mwaba muri bake kose igihe mufite ukwizera na gahunda y’ibyo muzakora”.(Yabivuze ubwo yari amaze gutsinda mu mwaka wa 1959).

- “Sintekereza ibyo kogosha ubwanwa bwanjye, ndabumenyereye kandi busobanuye byinshi ku gihugu cyanjye.Nitwuzuza inshingano zacu z’ubuyobozi bwiza, nzabwogosha”.(Yabivuze mu 1959 nyuma y’iminsi 30 habaye impinduramatwara.Yaganiraga n’umunyamakuru wa CBS)

- “Impinduramatwara si nk’indabyo.Impinduramatwara ni urugamba hagati y’ibizaza n’ibyahise”.(1959)

- “Cuba ntabwo yanze ko hashakishwa igisubizo ku byakomeje kuyitanya na Amerika ariko ntihagire uwitega ko Cuba izahindukira ku mahame yayo.Cuba ni kandi izakomeza kugendera ku mahame ya gisosiyaliste kandi izakomeza kuba inshuti z’abasoviyeti n’ibindi bihugu by’abasosiyaliste”.(Ukwakira 1980).

- “Hashize igihe mfashe umwanzuro ko igitambo ngomba gutanga ku buzima bw’abanya-Cuba ari ukureka kunywa itabi.Nta kintu nakumbuye nkabyo”. (1985 ubwo Castro yatangazaga ko yaretse kunywa itabi)

- “Nta na rimwe nabonye ukutumvikana hagati y’ibitekerezo bimbeshejeho ndetse n’ibitekerezo bya kiriya kimenyetso cy’iriya shusho idasanzwe (Yezu Kristu)”. (1985).
- “Kapitalisime nta bushobozi ifite, nta migenzereze nta n’amahame ifite yatuma ibasha kurwanya ubukene” (1991).

- “Imwe mu nyungu zavuye mu mpinduramatwara, nuko n’abahoze ari indaya ubu bari kwiga kaminuza”. (2003).

- “Nari nzi ko igeno ryanjye ari intambara nari ngiye kurwana na Leta Znze Ubumwe za Amerika”. (2004)

- “Nishimiye ko ngize imyaka 80, sinumvaga ko byabaho.Nta muvandimwe, ibihugu bikomeye ku isi bageragezaga kunyica buri munsi.”(2006)

IBITEKEREZO

  • Fidèle Yanditse:

    Turabuze umugabo atari akagabo,umugabo w ijambo! Imana imuhe iruhuko ridashira!

  • Fidèle Yanditse:

    Turabuze umugabo atari akagabo,umugabo w ijambo! Imana imuhe iruhuko ridashira!

  • Kamanzi Yanditse:

    Genda wari umugabo ugendera ku mahame ya kigabo. Uruhukire mu mahoro. Wakoresheje neza igihe cyawe. Ugiye neza! Tuzahora tukwibuka. Uri intwari mu isi yose.

  • Mbonyi Jean Bosco Israel Yanditse:

    Castro nagende yari umugabo.Mbega Amerika hari aho igera umutwe?
    Jew nzobe ndaraba agahahazo ka Amerika ariko ivyayo bigiye guhayuka.

  • Mbonyi Jean Bosco Israel Yanditse:

    Castro nagende yari umugabo.Mbega Amerika hari aho igera umutwe?
    Jew nzobe ndaraba agahahazo ka Amerika ariko ivyayo bigiye guhayuka.

  • HUMVIMANA Eliachim Yanditse:

    Fidele Castro numwe mu bagabo baranze kahise kino si jewe mbona cuba ibuze umuntu akomeye cane kand nibindi bihugu yafashije birabuze usivyeko kuri amerika ari umunezero Imana ihoze abasigaye na cuba muri rusangi.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza