Amerika yiyemeje guha imbunda Ukraine ihanganye n’Uburusiya

1

Minisitiri w’umutekano muri leta Zunze ubumwe za Amerika Jim Mattis yasuye igihugu cya Ukraine mu igihe leta ye iyobowe na Trump imaze iminsi yiga ku kibazo kijyanye no guha imbunda iki gihugu cyugarijwe n’intambara.

Ku bijyanye n’uko Uburusiya bwabibona nk’igikorwa cy’ubushotoranyi, Mattis yavuze ko intwaro zo kwikingira bidashotorana atari mu gihe cy’intambara.

Mu kiganiro Mattis ari kumwe na Perezida wa Ukraine Petro Porochenko bahaye abanyamakuru, Perezida Porochenko ntacyo yavuze kubijyanye n’igihe izo mbunda zizagerera mu gihugu cye. Gusa yashimangiye ko ibyo birwanisho bizakoresha gusa Uburusiya nibufata icyemezo cyo gutera abasirikare ba Ukraine ku butaka bwayo.

Jim Mattis yatangaje ko Amerika yiyemeje gushyigikira Igihugu cya Ukraine, kandi ko batazemera ko Uburusiya bwongera kwigarurira akarere k’Amajyaruguru ya Ukraine . yongeye kuvuga ko Uburusiya buri gushinga imipaka ku ngufu kandi ko bizatuma ibihano Amerika yabufatiye bitavanwaho cyeretse Uburisiya buhinduye iki cyemezo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo