Kwamamaza

MU MAHANGA

Amerika yishe umuyobozi ukomeye muri Islamic State

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Amerika yishe umuyobozi ukomeye muri Islamic State

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biremeza ko uwahoze ari umuvugizi w’umutwe wa Leta ya Kisilamu (Islamic State), ari na we wari ushinzwe gutegura ibitero by’uwo mutwe Abu Muhammad Al-Adnani, yishwe mu kwezi gushize kwa Kanama.

Mu itangazo ryasohowe, kuwa mbere, n’umuvugizi w’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Peter Cook, ryemeza ko igitero cyabaye ku itariki ya 30 Kanama 2016 , ari cyo cyahitanye Al-Adnani, wari azwi ku izina rya Al-Bab.

Igisirikare cya Amerika kandi kivuga ko Al-Adnani yari amaze gutegura ibitero bitari bike mu bihugu by’Ububirigi, Ubufaransa, Turukiya, Bangladesh, ibitero yakoze ku ndege, ibitero byahitanye abantu bagera ku 1.800, abandi 4.000 bagakomereka.

Al-Adnani yari afite imyaka 39, yavukiye mu gihugu cya Siriya. Yabanje gukorera mu mutwe wa al-Qaida mbere y’uko yinjira muri Leta ya Kisilamu.

Umuryango w’Abibumbye ONU, wari waramufatiye ibihano bijyanye n’amafaranga, nyuma y’aho ritangarije ko ari we wari ayoboye Leta ya Kisilamu muri Siriya, akongera akanayobora ibitero by’iterabwoba.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yatanze amafaranga agera kuri Miliyoni ashanu z’amadolari, kugira ngo ibone amakuru y’uburyo Al-Adnani yafatwa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza