Kwamamaza

MU MAHANGA

Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Congo Kinshasa

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Congo Kinshasa

Ambasade ya Amerika i Kinshasa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zasohoye itangazo risaba abaturage b’icyo gihugu bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri icyo gihugu.

USA yavuze ko kuba ibintu bikomeje bibi muri Congo, ariyo mpamvu nyamukuru itumye basaba abaturage babo kuhava.

Mu Cyumweru gishize abatavuga rumwe na Leta biroshye mu mihanda basaba Perezida Kabila kuva ku butegetsi ndetse basaba n’amatora yo kumusimbura nyuma yo kurangiza manda ze abyiri agenerwa n’Itegeko Nshinga.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu itangazo zagize ziti “Abaturage bari gufungwa ku bwinshi muri Kinshasa, no mu yindi mijyi mikuru.Kubera ko umutekano ukomeje kuba mubi cyane, abagize imiryango y’abakozi baturuka muri Amerika basabwe kuva muri icyo gihugu guhera tariki 29 Nzeli.Ingendo nyinshi z’abayobozi ba Amerika muri Congo nazo zahagaritswe.”

Amerika ivuga ko mu bice byinshi by’igihugu imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta bari guhagarika abaturage bakabambura ibyo bafite, bakabica abandi bagafungwa.
Ikindi ngo ibikorwa remezo nk’ingendo mu duce tw’icyaro ni mbarwa, biakaba bitorohereza abakozi ba Amerika kuhagera cyangwa gutabara umuturage wabo uhagiriye ikibazo.

Amerika nicyo gihugu cya mbere gisabye abaturage bacyo kuva muri Congo, nyuma y’imyigaragambyo n’imvururu zaguye abasaga 40 mu cyumweru gishize.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza