Kwamamaza

MU MAHANGA

Amerika yarakajwe no guha Congo inshingano muri Loni

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Amerika yarakajwe no  guha  Congo inshingano muri Loni

Ambasaderi wa Amerika mu muryango w’abibumbye, Nikki Haley

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarakajwe no kubona Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku rutonde rw’ibihugu bisabirwa guhagararira Afurika mu kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu muri Loni.

Amerika ivuga ko gushyira Congo muri ako kanama kandi ari kimwe mu bihugu bivugwamo guhonyora uburenganzira bwa muntu ngo byateza amakimbirane bikanaca intege ako kanama.

Mu Ukwakira uyu mwaka ako kanama ka Loni nibwo kazuza imyanya y’ibihugu bikwiye kuba bikagize.Afurika yatanze ibihugu bya DR Congo, Angola, Nigeria na Senegal ngo byuzuze imyanya ine igenewe uwo mugabane.

Nikki Haley, Ambasaderi wa Amerika mu muryango w’abibumbye yamaganye icyo cyemezo avuga ko kirimo amakosa.

Yagize ati "Iyo ibihugu bya Afurika bitoranyije Congo ngo ibe umunyamuryango mu kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu, ni uguca intege cyane urwo rwego.Ni ukongera amakimbirane ahembera ububabare kuri uwo mugabane."

DR Congo ni igihugu gikunze kubamo imvururu cyane cyane muri ibi bihe by’amatora.Igice cy’icyo gihugu giherereye mu Burasirazuba, ni igicumbi cy’imitwe myinshi yitwaje intwaro ihitana umusi ku munsi abaturage b’inzirakarengane.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza