Amasosiyete 10 y’Abashinwa n’Abarusiya yahanwe na Amerika azira Korea ya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano amasosiyete yo mu Burusiya no mu Bushinwa abarirwa mu icumi ndetse n’abantu zishinja gufasha Koreya ya Ruguru muri gahunda yayo y’intwaro zakirimbuzi.

Mu ntangiriro y’uku kwezi, abagize akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye, barimo Uburusiya n’Ubushinwa, batoye basabira Koreya ya Ruguru ibihano byisumbuyeho.

Amerika yavuze ko ibihano bishya bizongera igitutu kuri Koreya ya Ruguru.

Ako kanya Ubushinwa bwahise busubiza, busaba Amerika guhita ikosora ikosa ryayo ryo guhana amasosiyete y’Ubushinwa.Ibi ariko siko byubahirijwe ahubwo Amerika yahise isohora urutonde rw’amasosiyete 10 arimo ay’Ubushinwa nay’Uburusiya ndetse n’abantu 6 yafatiye ibihano nk’uko BBC ibivuga.

Ibi bihano bivuze ko Abanyamerika n’amasosiyete yo muri Amerika batacyemerewe gukorana ubucuruzi n’ayo masosiyete.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo