Kwamamaza

MU MAHANGA

Amahembe y’isatura zo muri Kenya yafatiwe muri Vietnam ajyanwe ku buryo bwa magendu

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Amahembe y’isatura zo muri Kenya yafatiwe muri Vietnam ajyanwe ku buryo bwa magendu

Poilis ikorera mu gihugu cya Vietnam yafashe ibiro bisaga 100 by’amahembe y’isatura yibwe mu gihugu cya Kenya

Ku mugabane wa Asia ngo amahembe y’isatura ni imari ishyushye bitewe nuko ngo hari imiti akorwamo igurwa na benshi kuri uyu mugabane.

Igihugu cya Vietnam rero ngo cyabaye nk’isoko ricuruza magendu z’aya mahembe ndetse n’ibindi bikomoka ku matungo kuko ngo abaturage baho bakunze kuba bayafite bayakuye mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

AFP yatangaje ko ayo mahembe y’isatura yafashwe kuri uyu wa kabiri afatirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hanoi’s Noi Bai International Airport asanzwe mu mizigo yari ihishe iturutse i Nairobi muri Kenya.

Aya mahembe ngo yasanzwe mu isanduku nini ebyiri imwe yari irimo ibiro 57 indi irimo ibiro 61.

Abakurikiranira hafi ubuzima bw’ibidukikije bavuga ko impamvu aya mahembe ashakishwa cyane akajyanwa muri Asia ari uko hari abaturage bo mu bihugu bimwe nk’u Bushinwa na Vietnam bizera ibinyoma bivuga ko ayo mahembe akorwamo umuti uvura kanseri ndetse n’umutwe udakira. Ikindi ni uko hari n’abakire ngo bayagura bagamije kuyakoramo imitako ihenze.

Ibi ngo bishobora gutuma inyamanswa zifite ayo mahembe zishiraho muri Afurika kubera ba rushimusi bazica bashaka ayo mahembe.

Aya mahembe ngo arahenze cyane kuko ikiro kimwe gusa gishobora kugurishwa amadorali 60,000 (ni ukuvuga akabakaba miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igihugu cya Vietnam kivugwaho ubushimusi bw’inyamanswa cyane cyane Isatura, inzovu kubera ubucuruzi bw’amahembe yazo. Nubwo bimeze bitya ariko ubucuruzi bw’inyamaswa nk’izi ngo bwahagaritswe mu 1977 mu nama yigaga ku bucuruzi mpuzamahanga bw’inyamaswa zibasirwa cyane.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza