Amafoto adasanzwe yaranze Afurika mu cyumweru gishize

Aya mafoto yafashwe n’ibigo by’itangazamakuru bya AFP, EPA, PA na Reuters agaragaza ibimwe mu byaranze Abanyafurika mu cyumweru gishize cya 15 - 21 mu kwezi kwa cyanda.


Ku wa Gatanu, Umunya Afurika y’Epfo Daniel Laruelle yagiye mu marushanwa yo kugendera ku migozi mu kirere mu Busuwisi. Abantu 50 ku isi bagendera kuri iyi migozi barushanwa bagendera ku migozi itandatu ifite uburebure bwa metero hagati ya 40 na 304.

N’ubwo ikipe y’umukino wa Rugby ya Afurika y’Epfo yandagajwe na New Zealand 57-0, umukunzi wa Springboks arasa n’ufite akanyamuneza gacye.


Ku wa kane, Abacukura zahabu muri Uganda bashakaga ubwo butunzi bashishikaye.

Umuntu wasuraga igituro cya Maya mu mujyi wa Giza mu Misiri ku wa Gatandatu yari tatangariye icyo gihangano. Kiri mu bituro bivugwa ko byubatswe mu myaka iyinga 2.700 mbere ya Yezu.


Ku wa Kabiri umunya Etiyopiya usiganwa ku igare, Zayd Hailu yasiganwaga mu irushanwa Cycling Road World Championship muri Norvege. Ariko ntiyari azi ko igare rye riri bwibwe nyuma. Uyu musore w’imyaka 17 yavuze ko igare rye ryari rifite agaciro k’umushahara w’imyaka itatu. Ariko yaje kwiruhutsa aribonye nyuma y’umunsi umwe nyuma yo kwibwa. Yafashijwe n’itsinda ryakoresheje Facebook mu kurishakisha bakoresheje ubutumwa.

Ku Cyumweru, abashyigikiye Raila Odinga, umunyapolitike utavuga rumwe na leta muri Kenya, bishimiye ijambo rye yagejeje ku bakunzi be mu murwa mukuru i Nairobi. N’ubwo urukiko rw’Ikirenga rwashyigikiye ubusabe bwe bwo kuburizamo amatora yo mu kwezi kwa Munani, we n’amashyaka amushyigikiye bavuze ko batazitabira andi mbere y’uko bamwe mu bantu b’ingenzi muri komisiyo y’amatora basimbuzwa.

Ku munsi wakurikiye, ingamiya yitwa Junior irasa n’itarajwe ishinga no kujyanwa na shebuja mu bikorwa bya politike bishyigikira ihuriro ry’amashyaka riri ku butegetsi rya Jubilee. Nyuma y’uko habaye gushidikanya ku mwanya ukenewe kugira ngo ibya ngombwa byo gutegura andi matora bibe byabonetse ku itariki ya 17/10, yabaye yigijweho iminsi icyenda.

Mu gihe itangazamakuru ryo ku isi ryari ryarangariye mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, abashyigikiye amashyaka atavuga rumwe na leta muri Togo baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafashe ubwo buryo nko kugira ngo ijwi ryabo ryumvikane. Aba bigaragambya, bafotowe ku wa Kabiri, bari mu bandi babarirwa mu bihumbi b’abanya Togo bagiye mu mihanda bamagana ihindurwa ry’itegekonshinga banasaba iyegura rya perezida Faure Gnassingbé.


Uruhinja rwatabawe n’umuryango utegamiye kuri leta wa SOS Méditerranée mu gihe cy’ibikorwa byo gushaka abimukira baburiwe irengero ku nkombe za Libiya ku wa Gatanu.

Source/ BBC

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo