Alshabaab yigambye kwica abasirikare basaga 60 b’ingabo za Somaliya

I Mogadishu, mu murwa mukuru wa Somalia intagondwa zo mu mutwe wa AL-shabab zagabye igitero gikomeye ku birindiro by’ingabo z’igihugu mu gace kitwa Puntland abagera kuri 70 bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka.

Abaturage nkuko tubikesha AP bavuzeko abasivile barimo abana n’abagore baciwe imitwe mu gihe cyubu bwicanyi.

Ahmed Mohamed umwe mu basirikare ba Somaliya yavuze ko iki gitero cyahereye mu nkambi ya Af-Urur mu birometero 100 uvuye mu burengerazuba bw’isoko rya Bossaso nyuma yaho nibwo binjiye mu birindiro by’ingabo batangira kurasa kubasirikare.

Minisitiri w’umutekano mui aka gace yavuze ko abagera kuri 70 ari bo bamaze kubarurwa baguye muri iki gitero, gusa umubare nyakuri w’abapfuye nturamenyekana wose.

Abdibasit Hassan, umwe mu batuye muri ako gace yabwiye Associated Press ko abarwanyi babarirwa mu ijana bari bitwaje imbunda n’ibisasu, bateye abasirikari babasaba gushyira intwaro hasi.

Col. Hashi Ahmed umuvugizi w’igisirikare cyo muri aka gace yavuze ko ingabo zahise zihagera zikajya gutanga ubufasha bagasubiza aba barwanyi inyuma. Al-Shabab ibinyujije kuri televiziyo yayo yavuze ko yishe abasirikare 61 ikanasahura intwaro nyinshi ndetse n’imodoka z’intambara ndetse ikica n’abasivile benshi.

Liban Mohamed umuganga wo mu ivuriro ryo hafi aho yavuze ko nibura inkomere z’abasirikare 40 ari zo zimaze kugezwa kwa muganga.

Raoul Nshungu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo