Ali Bongo yongeye gutorerwa kuyobora Gabon, uwo bahanganye ati ’ni njye watsinze’

Ali Bongo ni we watangajwe na Komisiyo y’amatora ko yatsinze amatora

Komisiyo y’amatora mu gihugu cya Gabon yamaze gutangaza ko Ali Bongo Ondimba wari usanzwe ayobora iki gihugu ari we watsindiye kongera kukiyobora muri manda y’imyaka irindiwi iri imbere n’amajwi 49,80%.

Ali Bongo yatsinze aya matora n’amajwi 49,80% mu gihe Jean Ping bari bahanganye bikomeye yamukurikiye n’amajwi 48,23% nkuko BBC ibitangaza.

Insinzi ya Ali Bongo isigaje kwemezwa burundu na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Pacôme Moubelet-Boubeya nyuma yuko Komisiyo y’amatora muri iki gihugu yo yamaze kubarura amajwi yose y’abaturage batoye igatangaza ko Ali Bongo ari we watsinze amatora.

Nubwo aba bagabo babiri bahanganye barushanyijweho amajwi make cyane, iyi nsinzi niyemezwa na Minisitiri Pacôme izaba ari ntasubirwaho kuko mu gihugu cya Gabon amatora aba inshuro imwe gusa ntabwo ajya asubirwamo.

Jean Ping utsinzwe aya matora yatangaje ko atemera ibyayavuyemo dore ko we yanatangiye gutangaza ko yatsinze aya matora kuva ku cyumweru yaraye abaye.

Ibarura ry’aya majwi ryafashe iminsi myinsi kuruta iyari iteganyijwe kuko aya matora yabaye kuwa gatandatu tariki 27 Kanama 2016 bikaba byari biteganyijwe ko ibyayavuyemo byagombaga gutangazwa ku wa 30 Kanama.

Ali Bongo Ondimba, w’imyaka 57 yatangiye kuyobora igihugu cya Gabon muri 2009 nyuma y’urupfu rwa se Omar Bongo wakiyoboraga.

Kugeza ubu, abahagarariye Jean Ping muri komisiyo y’amatora basabye ko ibarura ry’amajwi risubirwamo mu ntara ya Haut-Ogooué bakayabara neza kuko bo bavuga ko Jean Ping ashobora kuba yibwe amajwi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo