Kwamamaza

MU MAHANGA

Al Shabaab yarashe abagabo batatu ibashinja ubutasi, undi imuca umutwe

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Al Shabaab yarashe abagabo batatu ibashinja ubutasi, undi imuca umutwe

Abagabo bane bakomoka mu bihugu bibiri bya Afurika bishwe na Al Shabaab, ibashinja ubutasi no gutanga amakuru ku biro by’ubutasi by’Abanyamerika.

Nkuko Al Andalus, Radio ya Al Shabaab yabitangaje, ngo abo bagabo baciwe imitwe kuwa Gatanu ushize ku gicamunsi nyuma yo guhamywa ibyaha hifashishijwe amategeko ya Sharia.

Biciwe mu gace ka Bula Fulay gaherereye mu majyepfo ya Somalia.

Abo bagabo bishwe ngo bazira kuba intasi z’ibihugu bya Kenya na Somalia, undi umwe yiyemerera ko ari n’intasi y’ibiro bishinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwe mu baturage yabwiye Ikinyamakuru Reuters ko abaturage bo muri ako gace basabwe kuza gushungera, bakabona abagabo bane bararashwe undi wakoranye na CIA acibwa umutwe.

Uwaciwe umutwe we yanahamijwe icyaha cyo kugambanira uwari umuyobozi wa Al Shabaab, Ahmed Godane wishwe n’indege za Amerika muri 2015.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza