Al Shabaab yagabye igitero ku ngabo za Somaliya yica abatari bake

Inyeshyamaba za Al Shabaab zigabije ibirindiro by’ingabo za Somaliya

Inyeshyamba za Al Shabaab zagabye igitero simusiga ku birindiro by’ingabo za Somaliya biherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umujyi mukuru Mogadishu abasirikare basaga 10 bahasiga ubuzima.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo inyeshyamba z’umutwe w’abarwanyi wa Al Shabaab zigabije igisirikare cya Leta ya Somaliya zibanza kurasa ibisasu ku modoka yari iparitse zibona gutangira kurasana n’abasirikare b’ingabo za Somaliya.

Major Ahmed Farah wo mu ngabo z’igisirikare cya Somaliya yatangarije Reuters ko bishe abarwanyi basaga 12 ba Al Shabaab.

Nubwo ingabo za Somaliya zivuga ko zishe abarwanyi ba Al Shabaab, umuvugizi w’inyeshyamba za Al Shabaab we yatangaje ko ari bo bari inyuma y’iki gitero ndetse atangaza ko bishe abasirikare b’ingabo za Somaliya basaga 30.

Kuri iki cyumweru abarwanyi ba Al Shabaab barenga 100 bateye sitasiyo y’igipolisi cya Kenya iherereye mu majyaruguru y’Iburasirazuba bakomeretsa bamwe mu bapolisi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo