Afurika y’Epfo yusubije iwabo abanya-Nigeria bashinjwa ibyaha

Perezida wa Nigeria Mohamadu Buhari na Jacob Zuma

Leta ya Afurika y’Epfo yasubije abanya-Nigeria 97 iwabo bakekwaho gusiga bakoze ibyaha ndetse n’abafite ibyo bashinjwa baoreye muri Afurika y’Epfo.

Abo basubijweyo kuwa Mbere mu ijoro nkuko ikinyamakru Vanguard cyabitangaje.

Aburijwe indege ni abagabo 95 n’abagore babiri.Icyo kinyamakuru kivuga ko hari abasubijweyo kubera gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge mu gihe abandi bashinjwa ibyaha bindi.Hari n’abashinjwa ibyaha bijyanye no kwaka impapuro z’inzira muri Afurika y’Epfo.

Abimukira b’abanya-Nigeria muri Afurika y’Epfo bamaze iminsi bibasirwa n’abanegihugu, babambura ibyabo mu maduka bakanahohoterwa no mu bundi buryo.

Bashinjwa gutuma abenegihugu bakena ndetse no kurarura abana babo babashora mu buraya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo