Afurika y’Epfo: Urukiko rukuru rwavuguruje umwanzuro wo kuva muri ICC

Igihugu cya Afurika y’Epfo cyisubiyeho ku mwanzuro wo kwikura mu bihugu bikorana n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) nyuma yuko Urukiko rukuru rwo muri icyo gihugu rugaragarije ko uwo mwanzuro wakozwe hadakurikijwe amategeko.

Mu kwezi kw’Ukwakira 2016, nibwo iki gihugu cyari cyatangarije umuryango w’abibumbye ko cyikuye mu bihugu bikorana na ICC kirushinja imikorere idahwitse, gusa uwo mwanzuro ntabwa wari wigeze ugezwa ku badepite ngo bagire icyo bawuvugaho.

Icyo gihe abagize amashyaka atavuga rumwe na Leta bamaganye icyo cyemezo bavuga ko cyakagombye kubanza guca mu nteko ishinga amategeko ikaba ariyo ifata umwanzuro wa nyuma.

Ibyo byatumye amashyaka atavuga rumwe na Leta ajuririra icyo cyemezo mu rukiko rukuru asaba ko icyo cyemezo cyavuguruzwa kuko kidakurikije amategeko. Urukiko kuri ubu rwemeje ko uwo mwanzuro uburizwamo kuko udakurikije amategeko.

Mu mwaka ushize, ibihugu bitatu byo muri Afurika ( Burundi, Gambia na Afurika y’Epfo) byari byagaragaje ko bishaka kwikura mu masezerano ya ICC ariko kuri ubu u Burundi ni bwo bukomeje gutsimbarara kuri uyu mwanzuro.

Bimwe mu bihugu byo muri Afurika bishinza urukiko rwa ICC kwibasira abanyafurika kurusha indi mugabane.

Afurika y’Epfo yari yafashe umwanzuro wo kwikura muri uru rukiko nyuma y’impaka zavutse ubwo iki gihugu cyangaga guta muri yombi Perezida wa Sudani Omar al-Bashir wari wagisuye kandi ari ku rutonde rw’abashakishwa na ICC kubera ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe i Darfur.

Ubusanzwe amabwiriza agenga uru rukiko ateganya ko igihugu kinyamuryango kigomba guta muri yombi umutu ushakishwa n’uru rukiko.

Gusa Afurika y’Epfo yo yanze guta muri yombi Bashir ivuga ko ayo mategeko avuguruzanya n’ayo mu gihugu cyabo agenera ubudahangarwa ku badipolomate bari mu gihugu ndetse ngo anavuguruzanya n’amabwiriza yo kubungabunga amahoro mu karere.

Urukiko rwa ICC rufite ibihugu binyamuryango 120, gusa ibi bihugu byari byahungabanyijwe n’umwanzuro wa Afurika y’Epfo wo kuvamo cyane cyane ko Nelson Mandela wahoze ari Perezida w’iki gihugu ari umwe mu babaraniye ko uru rukiko rujyaho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo