Kwamamaza

MU MAHANGA

Afurika y’Epfo: Abazungu babiri barashinjwa guhotora umwirabura (VIDEWO)

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Afurika y’Epfo: Abazungu babiri barashinjwa guhotora umwirabura (VIDEWO)

Abazungu babiri muri Afurika y’Epfo barashinjwa ubuhotozi nyuma y’amashusho yabagaragaje batsindagira umwirabura mu isanduku bashyingurama abapfuye ari muzima .

Aba bagabo babiri bategerejwe mu rukiko kuri uyu wa gatatu mu mujyi wa Middelburg bashinjwa ubuhotozi no gukorera iyicarubozo uwo mwirabura.

Iryo shusho biravugwa ko ryaba yarafashwe n’umwe muri abo bazungu akoresheje telepfone ye, yarangiza akarishyira ku mbuga nkoranyambaga. Abantu batandukanye bahise batangira guhererekanya iryo shusho bagaragaza ko bababajwe n’uburyo uwo mwirabura ashobora kuba yahotowe areba.

Iri shusho ry’amasegonda 20 riragaragaza umwe muri abo bazungu atsindagira umwirabura mu isanduku ikoze mu biti ashaka kumukingiranamo avuga ko bagiye gushyiraho Peteroli, ibi byanatumye ababonye iryo shusho bavuga ko uyu mwirabura bashobora kuba baramutwitse areba.

Biravugwa kandi ko aba bazungu bashobora kuba bari bashyize inzoka muri iyo sanduku ndetse ko bari banamukubise bikomeye nkuko Aljazeera yabitangaje.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’Epfo bavuze ko ibyo aba bazungu bakoze ari ubuhotozi bushingiye ku irondaruhu kuko ngo bamuzizaga ko ari umwirabura gusa.

Reba hasi VIDEWO igaragaza uburyo abazungu batsindagiraga mwirabura mu isanduku

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza