Perezida Adama Barrow uherutse kurahirira muri Ambasade yarahiye bwa kabiri

Perezida wa Gambia Adama Barrow, uherutse kurahirira muri Ambasade ya Gambia mu gihugu cya Senegale yongeye kurahirira imbere y’imbaga y’baturage ayoboye ndetse n’abakuru b’ibihugu batandukanye.

Mu kwezi gushize Perezida Barrow yarahiriye muri Ambasade bitewe nuko mu gihugu ayoboye cya Gambia harangwaga umutekano muke ushingiye ku kuba Yahya Jammeh wari watsinzwe amatora yari yaranze kuva ku butegetsi bikaza gutuma Barrow wari wamutsinze ahungira mu gihugu cy’abaturanyi cya Senegale ari na ho yarahiriye.

Akimara kurahirira muri Ambasade ku itariki ya 19 Mutarama 2017 yahise avuga ko nagera mu gihugu cye azongera kurahirira imbere y’abaturage bamutoye,ari na byo yakoze kuri uyu wa 18 Gashyantare 2017 imbere y’imbaga y’abaturage bari buzuye sitade.

Mu byo yabwiye abaturage arahira bwa kabiri yagize ati: "iyi ni insinzi ya demukarasi kuko ni abantu bake batekerezaga ko naba mpagaze hano uyu munsi"

Barrow yavuze ko ubu abanya Gambia bafite ububasha bwo kwiyubakira ahazaza avuga ko agiye gufungura infungwa za politiki no gushyira imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Yijeje abaturage kuzahura ubukungu binyuze mu guteza imbere abashoramari mu ikoranabuhanga. Yavuze ko abanya-Gambia bafite ububasha bwo gushyiraho ubuyobozi bubabereye no gukuraho ubuyobzi bubabangamiye avuga ko izo mpinduka zigomba guhoraho.

Barrow w’imyaka 51 arahiye ari we Perezida wa gatatu Gambia igize mu mateka, uwo yasimbuye ari we Yahya Jammeh kuri ubu ari mu buhungiro mu gihugu cya Equatorial Guinea.

Barrow yavuze ko igihugu cye kigiye gusubira mu miryango mpuzamahanga cyari cyarikuyemo ku ngoma ya Jammeh nk’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (International Criminal Court ) no mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth).

Perezida wa Senegale Macky Sall, Mohamed Ould Abdel Aziz Perezida Mauritania, na Roch Marc Christian Kabore Perezida wa Burkina Faso, Nana Akufo-Addo, Perezida wa Ghana, Umaro Sissco Embalo, Minisitiri w’intebe wa Guinea Bissau bari bari mu bitabiriye uyu muhango

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo