Kwamamaza

MU MAHANGA

Abiyahuzi bo muri Sudani y’Epfo bateye muri Ethiopie bica abantu 28 bashimuta 43

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Abiyahuzi bo muri Sudani y’Epfo bateye muri Ethiopie bica abantu 28 bashimuta 43

Abiyahuzi bo muri Sudani y’Epfo bishe abantu 28 bashimuta abana 43 mu gihugu cya Ethiopia mu ntara ya Gambella.

Abakekwaho kugaba iki gitero ni abagabo baturutse mu gace kazwi nka Murle muri Sudani y’Epfo bakajya muri Ethiopia.

Aba baturage batuye muri ibi bice Murle (muri Sudani y’Epfo) na Gambella (muri Ethiopie) basanzwe bazwiho kugirana amakimbirane no kugabanaho ibitero bya hato na hato.

Igitero nk’iki cyaherukaga muri Mata umwaka ushize ubwo bicaga abantu basaga 200 abandi bagera ku 160 bashimutwaga n’abiyahuzi bo muri Murle ndetse biza no gutuma ingabo zo muri Ethiopie zinjira mu gihugu cya Sudani y’Epfo guhigayo abo abana bari bashimushwe.

Icyo gihe kandi abaturage bo mu ntara ya Gambella biraye mu mihanda bamagana ibyo bikorwa bihungabanya umutekano basaba ko ubutabera mpuzamahanga bukora igikwiye.

Kuri ubu ibi bitero byagabwe mu minsi ibiri kuko igitero kimwe cyagabwe ku cyumweru Ikindi kigabwa kuwa mbere muri Gambella mu duce twa Gog na Jol duhana imbibe na Sudani y’Epfo nkuko Chol Chany uvugira intara ya Gambella yabitangarije Reuters ashinja ibisambo byaturutse muri Sudani y’Epfo kuba ari byo bagabye iki gitero.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza