Abayobozi muri Kenya bategetswe kugenda mu ndege za Kenya Airways gusa

Abayobozi bose bo mu gihugu cya Kenya batagetswe kudakoresha sosiyete y’indege itari Kenya Airways igihe cyose bagiye mu mahanga, mu rwego rwo kudasesagura amafaranga mu gihe icyo kigo cy’indege kiri mu bihombo.

Icyo cyemezo cyafashwe n’inama y’abaminisitiri kuri uyu wa Kane, nyuma y’ibibazo by’igihombo gikabije Kenya Airways iri gucamo bya ruswa, gukererwa kw’ingendo, n’ibiciro bihanitse.

Ibi kandi bije mu gihe iyo sosiyete ihanganye n’imyigaragambyo y’abapilote basaba ko abayobozi bayo begura.

Inama y’abaminisitiri yasabye iyo sosiyete kwisubiraho igahatana ku rwego mpuzamahanga, ikagabanya gukereza abagenzi ndetse no kuvugurura isura yayo muri rubanda.

Ubuyobozi bwa Kenya Airways bwatangaje ko bushaka kugabanya ibihombo, kuburyo mu Ukwakira uyu mwaka biba byavuye kuri miliyoni 107 z’amadolari, zikagera kuri 44 z’amadolari.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo