Kwamamaza

MU MAHANGA

Abayobozi b’Uburusiya bashobora gufatirwa ibihano

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Abayobozi b’Uburusiya bashobora gufatirwa ibihano

Igitero cyagabwe mu mujyi wa Khan Sheikhoun cyahitanye abasaga 80

Abayobozi b’Uburusiya bashobora gufatirwa ibihano kubera intambara yo muri Siriya, by’umwihariko kubera igitero cy’ubumara giherutse kugabwa mu mujyi wa Khan Sheikhoun kigahitana abantu 89.

Uburusiya ni kimwe mu bihugu bifasha byeruye ingabo za Perezida wa Siriya guhangana n’imitwe itavuga rumwe na Leta.

Siriya ishinjwa kwibasira abasivili ndetse no gukorera iyicarubozo abo ikekaho kutavuga rumwe nayo.

Ba Minisitiri b’UBubanyi n’amahanga b’ibihugu birindwi bikize ku isi (G7) barahurira mu Butaliyani, biga ku cyakorwa mu ntambara iri kubera muri Siriya.

Ubwongereza bwasabye ko hashyirwaho ibihano ku bayobozi b’igisirikare muri Siriya no mu Burusiya kugirango bahagarike imirwano.

Siriya yo yahakanye kugira uruhare mu gitero cy’ubumara cyahitanye imbaga mu cyumeru gishize mu mujyi wa Khan Sheikhoun ufitwe n’inyeshaba zirwanya ubutegetsi bwa Siriya.

BBC yatangaje ko Uburusiya bwari buzi neza amakuru y’icyo gitero kuko indege yabwo yagaragaye muri uwo mujyi hejuru y’ibitaro abakomeretse bajyanwagamo.

Nyuma y’akanya gato haje indi ndege ira kuri ibyo bitaro, Amerika ikaba ivuga byari ukugirango iburizemo ibimenyetso.

Amerika yahise yihimura irasa indege y’Uburusiya.

Perezida wa Amerika Donald Trump yavuganye na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Theresa May ko nta mpamvu Uburusiya bufite yo gukomeza gushyigikira Leta ya Siriya.

Ibihano bizafatwa bishobora kwibasira abayobozi bakuru b’igisirikare cy’Uburusiya.Si ubwa mbere Uburusiya bwaba bufatiwe ibihano kuko no muri 2014 bwafatiwe ibindi bihano nyuma yo kwiyomekaho Intara ya Crimea yari ku ruhande rwa Ukraine.

Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Rex Tillerson agiye kwerekeza mu Burusiya kuganira n’abayobozi baho uko bakemura icyo kibazo mu bwumvikane.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza