Abavandimwe babiri bishwe batwitswe ari bazima

2

Abagabo babiri b’abavandimwe bo mu gihugu cya Uganda, batwitswe n’abaturage ari bazima, babaziza kuba ari bo bashyirwa mu majwi ko bishe nyina ubabyara ku cyumweru tariki 31 Nyakanga 2016.

Aba bagabo bombi bari batuye mu gace kitwa Budda gaherereye mu karere ka Bukomansimbi, batwiswe ngo bitewe n’uburakari abaturanyi babo bari bafite nyuma y’urupfu rwa nyina w’aba bavandimwe bivugwa ko ari bo bamwishe.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko aba batsitswe ari bazima harimo uwitwa James Ssekiwala Ddungu w’imyaka 25 y’amavuko ndetse na mukuru we Emmanuel Kabode wari mu kigero cy’imyaka 50.

Aba bavandimwe ngo ejo ku wa kabiri tariki 2 Kanama 2016 bafashwe n’abaturage batandukanye biganjemo abatwara abagenzi kuri moto bari babwiwe ko aba ari bo bahitanye nyina ubabyara witwaga Nalongo Josephine Nantale wari mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko.

Amakuru aturuka mu batuye aka gace bavuga ko ngo aba bagabo bari basanzwe bafitanye amakimbirane n’umubyeyi wabo bitewe n’agace k’isambu baburanaga.

Gusa ngo uburakari bw’aba baturage ntibwagarukiye kuri aba bavandimwe batswitse, ahubwo ngo aba baturage banakomerekeje ndetse banangiza inzu ya nyirarume w’aba bagabo, ariko we ngo ku bw’amahirwe ntiyahasize ubuzima, kuko ngo yakomerekejwe akaba yajyanywe kuvurirwa ku bitaro bya Masaka.

Umukuru w’igipolisi ishami rishinzwe iperereza mu karere ka Bukomansimbi, George William Kanzire, yavuze ko batabashije gufata umuturage n’umwe wagize uruhare mu kwihanira abo bavandimwe, gusa ngo iperereza rikaba rikomeje.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Abo baturage bagize neza gukuraho abo bicanyi. Jye nkeka ko isi yose ihagurukiye abica abandi. Ufashwe yishe undi koko bimuhama nawe agashyirwa Ku giti agahanishwa kwicwa. Amaraso yagabanuka kumenwa.

Tanga Igitekerezo