Abava mu bihugu by’abasilamu babujijwe kujyana ibikoresho by’ikoranabuhanga muri Amerika

Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Leta zunze ubumwe za Amerika rwatangaje ko abagenzi bajya muri Leta zunze ubumwe za Amerika bakoresheje indege batemerewe kongera kugenda bafite ibyuma by’ikoranabuhanga.

Bimwe mu byuma byabuzanyijwe harimo za Mudasobwa, Kamera, Ibyuma bifotora inyandiko, ibyuma bisohora inyandiko, ibyumabisoma DVD, n’ibindi byuma by’ikoranabuhanga bitari telefone ngendanwa.

Icyakora telefone ngendanwa zo ziremewe ariko ibi byuma ngo ushaka kubitwara muri Leta zunze ubumwe za Amerika azajya abishyira ahagenewe imizigo gusa ariko adashobora kubitwara ahagenewe abagenzi.

Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Amerika rwatangaje ko rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubona ko abiyahuzi basigaye barahinduye amayeri yo kugaba ibitero bihungabanya umutekano kuko ngo basigaye bakoresha ibyo byuma mu guturitsa ibisasu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umunyamabanga mukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika John Kelly yavuze ko izo ngamba ari ingenzi mu kurengera umutekano w’abagenzi bajya muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibi birareba abagenzi bava mu mijyi y’ ibihugu byiganjemo abasilamu nka Cairo mu Misiri, Amman muri Jordan; Kuwait City muri Kuwait; Casablanca muri Maroc; Doha muri Qatar; Riyadh na Jeddah muri Saudi Arabia; Istanbul muri Turukiya; na Abu Dhabi na Dubai muri Leta zunze ubumwe z’abarabu.

Ibi bihugu ngo byatoranyijwe hashingiwe ku ishusho y’umutekano igaragara muri ibyo bihugu.

Icyakora aya mabwiriza mashya ngo ntareba abagenzi bakora ingendo bava muri Amerika bajya mu bice bitandukanye by’isi.

Aya mabwiriza aje akurikira imyanzuro yagiye ifatwa na Donald Trump uyobora Leta zunze ubumwe za Amerika ijyanye no gukumira abaturage bava mu bihugu byiganjemo abasilamu ntibazongere kujya muri Amerika. Gusa iyi myanzuro yagiye ivuguruzwa n’abacamanza.

Aljazeera yatangaje ko igitumye aya mabwiriza ashyirwaho, ngo ni uko hari ibitero byagiye bigeragezwa mu minsi ishize hakoreshejwe ibyuma by’ikoranabuhanga bimwe bigakunda ibindi bikaburizwamo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo