"Abatinganyi ntibagomba guhezwa no gutotezwa, bagomba guherekezwa bya gishumba”- Papa Francis

Papa Francis mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’urugendo yagiriye muri Armenia

Umushumpa wa kiliziya gaturika ku Isi Papa Francis yasabye abakirisitu gaturika bose gusaba abatinganyi imbabazi kubera ihohoterwa bakorerwa kuko ngo kiliziya yigisha ko abatinganyi batagomba guhezwa cyangwa gutotezwa ahiubwo ngo bagomba kubahwa bagaherekezwa bya gishumba.

Mu ruzinduko rwa gikirisitu yagiriraga muri Armenia, umushumba wa kiliziya gaturika ku Isi yavuze ko abatinganyi badakwiriye guhabwa akato ndetse avuga ko badakwiye gutotezwa arangije asaba abakirisitu gatulika bose gusaba imbabazi abatinganyi bitewe n’uburyo kiliziya yabarwanyije bikomeye ikanabarenganya nkuko ikinyamakuru CNN cyabyanditse.

Papa Francis yagize ati “Nsubiye mu byo gatigisimu yigisha: ko abatinganyi badakwiye guhezwa no gutotezwa, bagomba kubahwa bagaherekezwa bya gishumba. Kiliziya ikwiye gusaba imbabazi ko ititwaye neza kenshi mu kibazo cy’abatinganyi. Iyo mvuze kiliziya mba mvuze abakirisitu, kuko kiliziya ni ntagatifu, ariko twebwe turi abanyabyaha"

Yakomeje agira ati: “Ndizera ko atari abatinganyi gusa kiliziya izasaba imbabazi ahubwo izanazisaba abakene, abana n’abagore bagiye bahohoterwa n’abana bakoreshejwe imirimo ivunanye ndetse no kuba yarakoresheje intwaro.”

Ibi Papa Francis yavuze ni nk’igisubizo kubyo abayobozi mu idini gatulika bagiye basaba Papa ko yasaba imbabazi abatinganyi. Abo barimo nk’umukaridinali w’Umudage uherutse gusaba ko Kiliziya isaba imbabazi ku buryo yagiye irwanya bikabije abatinganyi ndetse na Padiri James Martin wanishimiye ibyo Papa yavuze kuko ngo kuri we gusaba imbabazi ni kimwe mu biranga abakirisitu.

Ibi bigarutsweho n’umushumba wa kiliziya gatulika ku Isi nyuma y’igitero cy’umwiyahuzi giherutse kugabwa mu kabyiniro k’abatinganyi gaherereye mu mujyi wa Orlando muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 12 Kamena 2016 kigahitana abagera kuri 49 kigakomeretsa benshi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo