RDC:Abatavuga rumwe na Leta bamaganye ibyo gushyira amatora mu myaka ibiri iri imbere

Abagize ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta, G7

Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banze icyifuzo cyatanzwe na Komisiyo y’amatora cyo kwigiza amatora inyuma ho imyaka ibiri.

Iki cyifuzo cyari cyatanzwe na Komisiyo y’amatora ivuga ko hari ibyo igitunganya birimo no kwandika abagejeje igihe cyo gutora.

BBC yatangaje ko bamwe mu batavuga rumwe na Leta babyamaganiye kure, bavuga ko icyo gihe ari kirekire cyane.

Ibiganiro bihuje Leta n’abatavuga rumwe nayo byagiye bihura n’ibibazo, aho mu ntangiriro bamwe barimo Etienne Tshisekedi banze kubyitabira bavuga ko ari ibigamije kugumisha Perezida Kabila ku butegetsi.

Perezida Kabila manda ye ya kabiri igomba kurangira muri uyu mwaka, nyamara Komisiyo y’amatora yatangaje ko itari yitegura ku buryo yakoresha amatora neza, ahubwo igasaba ko igihe cyongerwa ikitegura.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo