Abatavuga rumwe na Kabila baramushinja gushaka kubahuma amaso no gutinza ibiganiro nkana

Aba ni abayobozi b’ihuriro ry’amashyaka arindwi atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila (G7)

Umuyobozi w’abahagarariye ihuriro ry’amashyaka arindwi atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila (G7) yatangaje ko batiteguye kujya mu biganiro n’ishyaka riri ku butegetsi igihe cyose Leta izaba atarafungura imfungwa zose za Politiki ndetse avuga ko kuba hari abo Leta yafunguye ngo ari ugushaka kubahuma amaso kuko ngo abo yasize mu magereza ari bo binshi

Kuri uyu wa 20 Kanama, umuyobozi mukuru wa G7 Gabriel Kyungu wa Kumwanza yatangaje ko batazigera bicarana n’ishyaka riri ku butegetsi mu biganiro kugeza igihe Leta izafungurira imfungwa zose za politiki ndetse anashinza Leta kuba itinza ibiganiro nkana kuko idafungura izo mfungwa zose ngo ibiganiro bibone kuba.

Ibi bije nyuma y’aho Minisiteri y’ubutabera muri iki gihugu kuri uyu wa gatanu yafunguye zimwe mu mfungwa za politiki aho abagera kuri 24 barekuwe.

Gabriel Kyungu wa Kumwanza yavuze ko gufungura bamwe abandi bakabareka ngo abibona nk’uburyo bwo gushaka guhuma amaso abatavuga rumwe na Leta ngo bemere ibiganiro ariko ngo ntibazigera bagirana ibiganiro imfungwa zose za politiki zitararekurwa.

Yagize ati: " Nabonye ko mwararekuye zimwe mu mfungwa za politiki, ariko ndagirango mvuge ko hakiri abandi basaga 100 bafunze kandi nubu ibikorwa byo gufata abandi biracyakomeje, mwibikorera gushaka kuduhuma amaso, nta kizere dushobora kubagirira"

Gabriel yavuze ko mu mfungwa za politiki 112 zari zifunze ngo abantu bane gusa ni bo barekuwe mu bafunguwe kuwa gatanu.

Ubundi byari byitezwe ko nyuma yo gutangaza urutonde rw’imfungwa za politiki zafunguwe, abatavuga rumwe na Leta bazahita bemera kujya mu biganiro bibahuza na Leta.

Kuri ubu Leta ya Kongo yavuze ko abatavuga rumwe na yo nta yindi mpamvu bakwiye gutanga ibabuza kwitabira ibiganiro kuko ngo ibyo bifuzaga byose Perezida yarabikoze harimo no gufungura imfugwa za politiki.

Minisitiri w’ubutabera wungirije Mboso Nkodia Mpuanga avugana na Radio Okapi, yavuze ko abantu bose batavuga rumwe na Leta ndentse n’abagize sosiyete sivile bagomba kwitabira ibiganiro.

Ibi biganiro bishingiye ku kuba Leta ishaka gusubika amatora ateganyijwe kuba mu Gushyingo uyu mwaka bakayimurira ikindi gihe ku mpamvu Leta ivuga ko ari iz’ubushobozi budahagije bwo gutegura neza amatora.

Ibi ni byo abatavuga rumwe na Leta bavuga ko batemera kuko bo bashaka ko Kabila ava ku butegetsi mu Gushyingo nkuko itegeko nshinga ribiteganya. Ibi kandi barabivuga batya mu gihe urukiko rw’ikirenga rwamaze kwanzura ko igihe amatora azaba asubitswe Kabila azakomeza kuyobora igihugu kugeza habaye amatora.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo