Kwamamaza

MU MAHANGA

Abasirikare 18 ba Uganda bari muri Somalia bajyanwe mu nkiko

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Abasirikare 18 ba Uganda bari muri Somalia bajyanwe mu nkiko

Umusirikare wo muri Uganda wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somaliya yakatiwe gufungwa umwaka akanamburwa n’impeta za gisirikare nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.

Uretse icyaha cyo kugurisha intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, uyu musirikare wo muri Uganda, Major Pop Francis Origi, yanashinjwaga kugurisha ibikomoka kuri pereteroli.

Uyu musirikare Pop Francis Origi yakatiwe umwaka umwe w’igifungo ndetse yamburwa ipeti rya Majoro yari asanzwe afite maze asubizwa inyuma ku ipeti rya Kapiteni.

Abandi basirikare 17 nabo bashinjwa ibyaha bimwe byo gucuruza imbunda nabo bazaburana mu minsi iza.

Bibaye ubwa mbere aho umusirikare wa AMISOM ahanwa ku mugaragaro mu gihe ibyaha cyo kugurisha imbunda n’amasasu bikomeje kugaragara mu basirikare bacunga umutekano ba AMISOM ndetse n’abo muri Somaliya.

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, abashinzwe umutekano muri Somaliya bahagaritse abandi abasirikare 5 baturuka muri Uganda bashinjwa gucuruza ibikoresho bya gisirikare hamwe n’ibikomoka kuri Peteroli bikoreshwa muri ubu butumwa bw’amahoro.

Igisirikare cya Uganda ni cyo gifite abasirikare benshi bacunga amahoro muri Somaliya, aho abariyo bagera ku bihumbi 22.

IBITEKEREZO

  • Mutegetsi kijanda Yanditse:

    Nibabagarure babohereze iwabo akazi karabananiye kbs

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza